Huye:Umusaza w'imyaka 80 yagiye gusura umukobwa we bucyeye bamusanga mu mugezi yapfiriyemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0
    Mu mugezi wa Ntaruka, hagaragaye umurambo w'umusaza witwa Rwamanywa Assiel wo mu Karere ka Huye , bivugwa ko yapfuye avuye gusura umukobwa we utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

    Rwamanywa Assiel w'imyaka 80 y'amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.
    Ku wa 8 Mutarama 2021 ni bwo yagiye gusura umukobwa we mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba arataha, ariko ntiyagera mu rugo kuko mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu basanze umurambo we mu mugezi wa Ntaruka utandukanya utwo turere twombi.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaniro, Nshimyumuremyi Laurent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umurambo w'uwo musaza wamaze kurohorwa mu mazi ujyanwa ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma bamenye mu by'ukuri icyamwishe.

    Yavuze ko ikiraro gifasha abantu kwambuka uwo mugezi cyangijwe kandi mu bihe by'imvura byashize hagiye harohamamo abantu. Gusa ngo kiri hafi gukorwa kuko isoko ryatanzwe. Ati 'Inyigo yarakozwe ndetse n'isoko ryaratanzwe, igisigaye ni ukucyubaka kugira ngo abantu bajye bambuka batekanye.'

    Ubusanzwe icyo kiraro gihuza Umurenge Rwaniro mu Karere ka Huye n'uwa Rwabicuma wo muri Nyanza.
    Rwamanywa yabanaga mu rugo iwe n'umugore we bashakanye gusa kuko abana babyaranye bashyingiwe.
    Inkuru ya Igihe.com



Source : https://impanuro.rw/2021/01/10/huyeumusaza-wimyaka-80-yagiye-gusura-umukobwa-we-bucyeye-bamusanga-mu-mugezi-yapfiriyemo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)