Inkumburwa: Miss Jojo na Miss Shanel bafatwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi bijya bibaho akibagirana ariko ibihangano bye ntibizima na gato, bihora bigaruka mu mitima ya benshi imyaka ikaza indi igataha. Ese aba bahanzikazi tuvuze haruguru ubibukira kuki? Iyo umuntu avuze izina Miss Shanel cyangwa Miss Jojo ni iki wumva vuba kuri bo?. Aba bombi ubundi mu mwaka wa 2007 nibwo batangiye kwatsa umuriro mu myidagaduro, nibo bahanzikazi bari bahiriwe cyane na muzika mu gihe cyabo.


Umuhanzikazi Nirere Ruth, wamamaye cyane ku kazina ka Miss Shanel, iyo umuvuze benshi bumva cyane ijambo 'Ndarota', nibyo koko 'Ndarota' yari indirimbo yabaye Virusi mu bakunzi ba muzika kugeza magingo aya. Abakurikira muzika bawukurikiranye kuva nyuma ya 2000-2015 bazi neza, Miss Shanel na Miss Jojo.

Miss Shanel indirimbo ze 3 zageze kure zirimo; 'Ndarota', "Nkukunda Byahebuje', na 'Nakuta' naho Miss Jojo azwi cyane mu ndirimbo nka 'Mbwira', "Siwezi Enda", n'izindi.


Nirere Ruth ubu ubana n'umugabo mu Bufaransa yakanyujijeho

Aba bahanzikazi bari bafite amajwi meza cyane mu miririmbire ku buryo bahagaritse muzika benshi birababaza, burya umuhanzi ntapfa kurekura muzika burundu kuko umwe muri aba wakumva ashyize hanze indirimbo kuko  abahanga bavuga ko 'agatoki kakombye inkono gahora karegarega'. Tutanirengagije ko Miss Shanel ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 yavugaga ko afite imishinga myinshi ya muzika, ibisobanuye ko we atawuhagaritse.

Ibituma baba inkumburwa muri muzika Nyarwanda nk'abari bayoboye igitsinagore mu muziki nyarwanda


Miss Jojo yarakundwaga cyane mu ijwi rye

Aba bombi barahatanye dore ko bamaze imyaka irenga 10 bakora muzika, bagerageje kwagura muzika Nyarwanda mu bihugu bituranye n'u Rwanda, nka Miss Shanel yakoranye indirimbo n'umuhanzi witwa Wyre wari ukunzwe muri Kenya, aza no gukorana na Mesach Semakula uzwi cyane muri Uganda, mu gihe Miss Jojo yagerageje gukorana indirimbo n'abanzi barimo, Michael Ross wa Uganda, uwitwa DNG ukomoka muri Kenya tutibagiwe na Kidumu Kibido Kibuganizo w'umurundi w'icyamamare.

Bibukirwa kandi ku bitaramo n'amarushanwa bitabiriye, Salax Awards igitangira, Miss Shanel yarayitabiriye muri 2009, mugenzi we Miss Jojo yitabiriye Salax Awards muri 2010 yaje no kuyegukana. Mbere gato muri 2008, hari amarushanwa yitwaga, Pear Of Africa Awards, bombi barayitabiriye ariko Miss Shanel ntiyahiriwe nayo  inshuro 3 zose yayitabiriye mu gihe mugenzi we Miss Jojo iri rushanwa rya Pear Of Africa yaryegukanye muri 2008.

Ingingo 10 zitandukanya abakeba Miss Jojo na Miss Shanel - IGIHE.com

Miss Jojo na Miss Shanel, impano zabo zarayingayinganaga, benshi baracyabakumbura mu muzika nyarwanda. Bagiye kandi bafata indege kenshi berekeza i mahanga gukora ibitaramo kuko nka Miss Shanel yakoze ibitaramo 2 ku mugabane w'u Burayi, gusa na mugenzi we Miss Jojo yataramiye muri Amerika kenshi no mu Bubiligi.

Abakunzi babo muri muzika, basa nk'aho bamaze kubibagirwa kuko imyaka isaga 7 irihiritse batavugwa cyane mu ruhando rw'imyidagaduro, ariko uko iminsi igenda iza indi igataha, muzika yunguka abandi basimbura abari barababanjirije.

Ubu twavuga ko n'ubwo Miss Jojo na Miss Shanel bazibukiriye muzika, Marina, Queen Cha na Butera Knowless babasimbuye mu kibuga cy'imyidagaduro ku ruhande rw'igitsina gore kandi nabo bahagaze neza cyane. Hari abahanzikazi benshi bakomeje kunga ikirenge mu cyabo bazamura muzika Nyarwanda. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102696/inkumburwa-miss-jojo-na-miss-shanel-bafatwa-nkababoneye-izuba-abahanzikazi-ibihembo-namaru-102696.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)