Ingabo z'u Rwanda zashyikirije Polisi ya Centrafrique inyeshyamba eshanu zafatiwe mu mirwano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane nibwo iki gikorwa cyo gushyikiriza Gendarmerie y'iki gihugu izi nyeshyamba cyabereye mu Murwa Mukuru wa Centrafrique, Bangui.

Izo nyeshyamba zatanzwe uko ari eshanu zibumbiye mu ihuriro CPC ry'imitwe ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa Centrafrique ryiyemeje guhirika ubutegetsi bw'iki gihugu.

Zafashwe ku munsi w'ejo ubwo zagabaga ibitero ku birindiro by'izi ngabo biherereye mu gace ka Bimbo ndetse na PK 12 ku muhanda werekeza ahitwa Damala ahari urugo rw'Umukuru w'Igihugu mu Mujyi wa Bangui.

Mu bikorwa byo kubasubiza inyuma, abarwanyi 37 barishwe. Umusirikare umwe w'u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni yaje kugwa muri iyo mirwano undi akomereka byoroheje.

Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu muri Centrafrique, Brig Gen Henri Wanzet Linguissara, yasabye abaturage b'igihugu cye gufatanya n'abashinzwe umutekano mu bikorwa byo kuwubungabunga, bagatanga amakuru y'aho babonye abagizi ba nabi.

Yashimiye kandi ingabo za Minusca ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hamwe n'ibihugu by'inshuti nk'u Rwanda n'u Burusiya byohereje ingabo muri Centrafrique zo kugarura amahoro binyuze mu masezerano y'ubufatanye.

Muri icyo gikorwa kandi hagaragajwe ibikoresho birimo imbunda n'amasasu yafatanywe abo barwanyi.

Izi nyeshyamba zashyikirijwe Gendarmerie ya Centrafrique nyuma yo gufatwa n'Ingabo z'u Rwanda
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu muri Centrafrique, Brig Gen Henri Wanzet Linguissara (uri iruhande rw'umusirikare wa RDF uri kureba kuri telefoni) ari kuganira na Col Jean Paul Karangwa uyoboye Ingabo z'u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe ziherutse koherezwa muri Centrafrique



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zashyikirije-polisi-ya-centrafrique-inyeshyamba-eshanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)