Igisubizo ku bahanzi ba gospel 'The Inseparable connection Ltd', ngaya amakuru yose mutamenye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Inseparable connection Ltd ni company ihuriwemo na bamwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda . Ikaba ari company ivuga ko igamije guteza imbere imibereho y'abahanzi bahimbaza Imana mu Rwanda n'ubwo abagenerwabikorwa ari bo bahanzi b'injyana zaririmbiwe Imana batayivugaho rumwe.

Bimwe mu bikomeje guteza urunturuntu ni itangazo ryashyizwe hanze n'iyi company rivuga ko nta mu dj (disk burner) wemerewe gucuruza umuziki uwo ari wo wose waririmbiwe Imana guhera tariki ya 08 Mutarama 2021.

Antoine Ndacyayisaba uhagarariye iyi company akaba ari nawe washyize umukono kuri iri tangazo yadutangarije ko iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko umuziki w'abahanzi bahimbaza Imana(gospel music) utunze imbaga ngamwinshi kandi bo bari kwicira isazi mu jisho. Yakomeje atubwira ko nyuma yo kubona imibereho itari myiza ya bamwe mu bahanzi ba gospel muri ibi bihe isi yugarijwe n'icyorezo cya covid 19 byahise bikoma imbarutso yo kwishyira hamwe ku ikubitiro abahanzi bagera kuri 60 bahise biyandikisha muri company ariko kuri ubu ngo bamaze kuba mirongo inani n'ubwo Antoine atifuje kudutangariza amwe mu mazina azwi y'abahanzi ba gospel ari muri iyi company.

Umu dj (disc burner ) uzemererwa gucuruza umuziki wa gospel ngo azajya atanga amafaranga 2000 Frws buri cyumweru aya mafaranga akazajya akusanyirizwa hamwe maze akagabanywa abahanzi bari muri inseparable connection Ltd mu rwego rwo kubafasha mu mibereho no gukomeza gusohora ibihangano bishya.

Impanuro.rw yaganirije abahanzi bakiranye na yombi iyi company bemeza ko ije kuba igisubizo ku mibereho yabo . Abo bahanzi bari muri 80 bamaze kwiyandikisha nk'abanyamuryango ba Inseparable connection Ltd.

Twaganiriye n'umuhanzi witwa Hakizimana Evariste nk'umunyamuryango wiyandikishije rugikubita atubwira ko yishimiye ko agiye kujya atungwa n'umuziki we aho kugira ngo abe nduhire abandi.

Mutuyimana Leonile nawe nk'umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yadutangarije ko yakiranye akanyamuneza iyi company ngo kuko hari abahanzi benshi bajyaga bava mu muziki kubera ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo gusohora ibihangano bishya ariko ku bwe arabona iyi company ije kuba igisubizo .

Ku rundi ruhande Impanuro .rw, yagerageje kuganiriza bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye mu ruganda rwa gospel hano mu Rwanda batubwira ko iyi campany batayizi hari n'abatubwiye ko nihagira ubuza aba dj (disc burners) gucuruza umuziki wabo bazabifata nko kubangamira ubutumwa bwiza bwabo baba bifuza ko bwagera kure hashoboka.

Umuhanzi Danny Mutabazi yadutangarije ko iyo company yayumvise ariko atahita yemeza ko ije gukemura ibibazo bahura nabyo cyane ko atarabona imikorere yabo.

Thacien Titus wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Aho ugejeje ukora' yatubwiye ko iyo company ayizi ariko bakaba nta mikoranire yihariye bafitanye akaba ariyo mpamvu atahita abuza aba dj (disc burners) gucuruza no gucaranga umuziki we.

Umuhanzi Aime Uwimana umaze igihe kinini muri uyu muziki waririmbiwe Imana yatubwiye ko iyo company ari twebwe ayumvanye bwa mbere bivuze ko n'iryo tangazo ataribonye.

Gaby Kamanzi umuhanzi ufite igikundiro kinini cyane hano mu muziki waririmbiwe Imana , twagerageje kumuhamagara ntibyakunda ariko mu kiganiro kigufi twagiranye ku rubuga rwa watsap yatubwiye ko atunguwe cyane kuko iyo company atayizi aho anibaza niba bataje kubeshya abanyarwanda . Mu by'ukuri Gaby Kamanzi ntiyumva ukuntu iyi company itabimumenyesheje nk'umwe mu bahanzi bakuru mu ruganda rwa gospel hano mu Rwanda.

Umuhanzi Papi Claver umaze kubaka izina rikomeye cyane muri muzika ya gospel yadutangarije ko iyi company ayizi yigeze no kumushyira muri watsap group ariko nyuma yo kubona atabyumva kimwe nayo baza kumukuramo kuko atajya avuga muri iyo group bitewe nuko atemeraga umurongo ngenderwaho wayo. Yanatubwiye amwe mu mazina akomeye muri gospel yakuwe muri iyo watsap group mbere ye harimo Domic, Bosco Nshuti naho Aline Gahongayire we yayikuyemo rugikubita. Papi Claver yatubwiye ko akora umuziki kugira ngo utunge abawumva mu buryo bw'umwuka byaba byiza ukanabatunga mu buryo bw'umubiri. Kuba dj yacuranga umuziki we abifata nk'itsinzi ikomeye cyane kuko aba ari kumufasha kwamamaza ubutumwa bwiza bibaye byiza akanawucuruza bigatuma abaho nabyo yabyishimira. Ku bijyanye n'imibereho mibi y'abahanzi ba gospel mu bihe bya guma mu rugo nk'imwe mu mpamvu nyamukuru yo gushinga iyi company, Papi yatubwiye ko Imana yamufashishe akabaho neza kandi akomeje kuyikorera nk'ibisanzwe. Yanaduhaye ubuhamya bw'umu dj (disc burner) ukunda gucuranga ibihangano bye mu mujyi wa kigali ahazwi nko kuri T2000 ngo yajyaga abibwirwa arangije amushyira n'izindi ndirimbo ze kuko we abifata nk'umugisha.

Inseparable connection LTD yatangiye kumvikana mu matwi y'abakunzi b'umuziki wa gospel mu ntangiriro z'uyu mwaka.Itangazo risoza iyi nkuru niryo rikomeje guteza urunturuntu hagati y'iyi company n'abandi bahanzi ba gospel. Iyi company yo irashimangira ko ku bw'inyungu z'abahanzi ba gospel umu dj (disc burner ) uzafatwa acuruza ibihangano (gospel songs) atabiherewe uburenganzira azahanwa n'amategeko cyane ko mu bamenyeshejwe iri tangazo harimo n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) .

Dore itangazo rihagarika icuruzwa ry'umuziki wa gospel mu ba dj (disc burners)



Source : https://impanuro.rw/2021/01/10/igisubizo-ku-bahanzi-ba-gospel-the-inseparable-connection-ltd-ngaya-amakuru-yose-mutamenye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)