Gasabo: Umugabo yishe umugore we ahita yishyikiriza inzego zishinzwe umutekano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko uyu mugabo bikekwa ko yishe umugore we mu masaha ya saa tanu z'igicuku, ngo akaba yabanje gucuranga radio cyane.

Hategekimana akimara kwica umugore we yagiye kwirega kuri Polisi ya Kimisagara, bagiye kugenzura basanga umurambo w'umugore mu nzu, umugabo bamwambika amapingu bamushyikiriza RIB ya Gatsata.

Kavuna Jeanine ushinzwe amajyambere mu Mudugudu wa Muremera yavuze ko aba bantu babanaga batagaragaza amakimbirane cyane.

Yagize ati: "Ni kumwe abantu baba babana bucece ariko utazi ngo bafitanye ibihe bibazo cyane ko nta gihe kinini bari bamaze mu Mudugudu wacu, natwe urupfu rw'uriya mugore rwadutunguye."

Kwica umuntu wabigambiriye, amategeko y'u Rwanda ateganya igihano cyo Gufungwa Burundu.



Source : https://www.imirasire.rw/?Gasabo-Umugabo-yishe-umugore-we-ahita-yishyikiriza-inzego-zishinzwe-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)