Diplome yanjye sinzayibikura kuko ntabwo itwi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

''Abantu barambiwe ibinti biri 'Serieux cyane''. Aya ni amwe mu magambo avugwa na Bruce Melodie iyo agaruka ku bantu bari kwamamara muri iyi minsi nta mpano ikanganye bafite ahubwo imbuga nkoranyambaga ziri gutiza umurindi abantu bakamamara.

Itahiwacu Bruce Melodie kuva yatangira kugaragara mu bahanzi bo guhangwa amaso kugeza ubu ari ku ruhembe rw'abahagaze neza. Muri Werurwe mu 2021 azatangira umwaka wa cyenda ahiriwe n'urugendo rw'umuziki ariko asanga abantu bo muri iyi minsi baryoherwa n'ibintu bidashamaje we yita ko 'bitari Serieux'.

Ni mu kiganiro aheruka kugirana na Inyarwanda aho yagarutse ku ngingo nyinshi zirimo kuba umuziki umeze nk'umuhanda w'umukara (kaburimbo) ku buryo buri wese afite uburenganzira bwo gukora umuziki ashaka nkuko abantu bose bagenda muri kaburimbo bidasabye ko basaba uburenganzira. 

Yagize ati:''Muri iyi minsi ibintu byose si impano, ubu rero ntibigisaba kumenyekana kuko ufite impano yo kuririmba, kuko usanga abantu bararambiwe ibintu biri serieux bakaba bishakira no kuruhuka nyine babone umuntu ukora ibintu bisekeje bagakunda uwo''.

Bruce Melodie arashima Imana yamurinze gusabiriza


Bruce Melodie ntiyirata impano ye kuko asanga Imana yaramurebye imwicira ijisho imuha umuhogo ugoroye uvamo ijwi rigakundwa ku buryo asanga atabyiratana. Ati:''Sinajyaho ngo mvuge jye ndabarenze ba runaka ibintu ntagiye kwiga?''. Iyo asobanura iby'amasomo ye na diplome ntatinya kuvuga ko idashamaje ku buryo atatinyuka kubikura diplome ye.

Yagize ati:''Noneho amanota ariho ntabwo ashamaje, amanota ariho ni mabi ariko nshima Imana''. Bruce Melodie yishimira kuba abayobozi bafata umwanya bakamuvugaho kuko hari abahanzi benshi nyamara abo bayobozi batajya bavugaho. Ati: "Buriya iyo uri umusani ntibakuvuge ntabwo biba bimeze neza''.

 Amateka ya Bruce Melodie

Yitwa Itahiwacu Bruce Melodie agakoresha izina ry'ubuhanzi rya Bruce Melodies. Yavutse mu 1992, avukira i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Se yitwa Gervain Ntibihangana naho nyina akitwa Velene Muteteri. Ni uwa kabiri mu muryango w'abana bane. 

Amashuri abanza yayatangiriye ku kigo cyitwa Camp Kanombe i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe ahitwa EFOTEC, yaje kuyarangiriza ahitwa Islamique i Rwamagana. Nta kaminuza yigeze ajyamo kuko yahise yiyegurira umuziki ukaba umaze kumuhira.

Uko Bruce Melodies yinjiye mu buhanzi


Yakuriye mu kuririmba mu rusengero rwa Kanombe (rw'abarokore), ariko yabahimbiraga indirimbo noneho bakaziha abandi bakaba ari bo bazitera. Ntabwo bamuhaga umwanya wo kwigaragaza. Ibyo byaramubabaje bituma abivamo. Nyuma yaje kujya muri studio mu 2006, kuri Producer Jackson Daddoey ariko iyo ndirimbo ntabwo yigeze irangira.

Uwo muproducer ntabwo yamurangirije indirimbo ndetse na murumuna we, Naason, yaje kumuha nawe iyo ndirimbo yaramunaniye. Ibyo byatumye acika intege asa nk'uretse umuziki.

Yaje gusubira muri studio mu 2010, akora indirimbo yitwa 'Inkovu' ariko kubera amasomo ntabwo yabonye umwanya wo kuyamamaza cyane ngo imenyekane. 

Yaje gusubira muri studio mu 2011 akora indirimbo yitwa 'Ngiye Kubivuga', nyuma aza gukora 'Tubivemo' yayikorewe na Producer Fazzo. Izo nizo ndirimbo yakwita indirimbo ze za mbere. 'Tubivemo' yo niyo ndirimbo yakoze yumva ibaye nk'uko yabitekerezaga.

Nyuma yaho yakoze indirimbo yitwa 'Telefone' ari nayo ndirimbo yamwaguriye amarembo yo kwamamara atangira kujya aririmba mu ndirimbo z'abandi bahanzi (Chorus singer).

Yagiye akorana n'abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze. Kuririmba mu ndirimbo z'abandi bahanzi ni uko aba bahanzi bagiye bamwumva aririmba bakifuza ko yabaririmbira mu ndirimbo zabo. 

Ubwo The Ben, Meddy na Kamichi berekezaga hanze y'u Rwanda, Bruce Melodies yasigaranye inkoni yo kuririmba mu ndirimbo zihuriwemo (Collabo) zigakundwa cyane bitewe n'ijwi azi gukoresha neza.

Reba hano ikiganiro avugamo ko Diplome ye idakaze


 

 

 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102309/diplome-yanjye-sinzayibikura-kuko-ntabwo-itwika-bruce-melodie-wahiriwe-numuziki-ibyo-yize--102309.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)