CHAN 2020: Ikipe y' Amavubi yatangiye imyiteguro y'urugamba ifitanye na TOGO_ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi iherereye i Douola muri Cameroon yasubukuye imyitozo nyuma yo kunganya imikino ibiri itinjije cyangwa ngo yinjizwe igitego.

Amavubi aherutse kunganya na Maroc ifite igikombe giheruka yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa nyuma mu matsinda ifitanye n'ikipe y'igihugu ya Togo tariki 26 Mutarama 2021 ku i saa 21h00 za Kigali.

Ibi byatanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw'iyi kipe bagira bati 'Ikipe y'Igihugu Amavubi irimo gukora imyitozo kuri Stade Annexe Omnisports de Bepanda mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma wo mu itsinda C uzayihuza na Togo.Uyu mukino uteganyijwe tariki 26 Mutarama guhera I saa tatu kuri Stade de Limbé.'

U Rwanda rwatangiye tariki 18 runganya n'Ubugande ku munsi wa mbere, ruganya na Maroc ku mukino w'umunsi wa Kabiri, ubu rwatangiye imyiteguro yo gusoza urugamba rwo kwikura imbere ya Togo, uyu mukino akaba ari nawo uzaca urubanza ku ruhande rw'Amavubi ko ruzazamuka mu cyiciro gikurikiyeho.

Amavubi aherereye mu itsinda C kuri ubu afite amanota abiri arasabwa gutsinda Togo. iri tsinda riyobowe na Maroc ifite amanota Ane, Togo ifite Atatu, Amavubi afite abiri mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota rimwe.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/24/chan-2020-ikipe-y-amavubi-yatangiye-imyiteguro-yurugamba-ifitanye-na-togo_-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)