Byinshi ku rubuga nyarwanda rukora nka Netflix wasangaho filime nyarwanda rumaze kwitabirwa n'abarenga ibihumbi 27,000. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kenshi abanyarwanda batandukanye aho bari hose ku isi bakomeje kwibaza uko bazajya babona filime nyarwanda, zaba izigezweho cyangwa n'izakanyujijeho cyera. Si ibyo gusa kandi kuko n'izinyura kuri Youtube akenshi usanga zitujuje iminota cyangwa zikaba zirimo amatangazo agenda azamo hagati, bityo akabangamira abantu kureba uko bashaka.

Niyo mpamvu urubuga nyarwanda rwa www.zacutv.com rukora nka Netflix rwashinzwe kugira ngo rufashe abakeneye kureba filime nyarwanda.

Uru rubuga kandi rwashyiriweho kuzamura impano z'abahanzi nyarwanda mu mwuga wa cinema barimo abakinnyi ndetse n'abazikora kugira ngo Abanyarwanda barusheho gukunda ibikorerwa mu Rwanda ndetse babikundishe n'abanyamahanga.

Zacutv ifasha gute abahanzi bo muri cinema?

Binyuze mu kigo cyitwa Zacu entertainment ltd gifite mu nshingano zacyo imishinga yo gukora amafilime, igihe iki kigo gifite filime kizakina, gihamagara abakinnyi bafite impano yo gukina binyuze mu matangazo, hibandwa ku baje mu mwuga ku nshuro ya mbere maze bagahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo muri filime nshya iba igiye gukinwa.

Abakora filime nabo bashyiriweho gahunda y'imikoranire n'iki kigo aho berekana filime bakoze, ikigo cyabona yujuje ibisabwa bakumvikana n'ikigo uburyo iyi filime izajya ica ku rubuga rwa zacutv.com kandi ba nyirayo bakishyurwa n'iki kigo.

Kureba filime kuri Zacutv.com bisaba iki?

1. Wiyandikisha unyuze kuri www.zacutv.com/app/signup cyangwa se kuri app ya ZACU TV ukareba ahanditse SIGN UP

2. Iyo umaze gushyiramo imyirondoro yawe uhita ukomereza aho wishyurira. Hari ibiciro bitandukanye bitewe nigihe ushaka kureba:

2$/ku cyumweru
5$/ku kwezi
20$/ku mezi 6
30$/ku mwaka

Aya mafaranga nubwo aza muma dollars ariko iyo ugiye kwishyura bitewe n'igihugu uherereyemo ahita yishyira mu mafaranga mukoresha. Urugero niba uri mu Rwanda ahita yivunja mu mafaranga y'amanyarwanda.

3. Iyo umaze kwishyura uhita utangira kureba filime zose ziriho .

Ni gute bishyura kuri zacutv.com?

Kuri zacutv wakwishyura muburyo bwose bukoroheye. Wakoresha Visa card, PayPal, debit/credit card cyangwa se Mobile Money.

kwishyura bikorwa kuri iyi link:https://www.zacutv.com/app/subscription/buy

Kuri zacutv.com ubu warebaho filime zigezweho nka City Maid,Seburikoko,Indoto,Bamenya,umurinzi,Papa sava n'izindi nyinshi…

Zacu tv kandi igira application yayo wasanga kuri Playstore cyangwa App store.

Uru rubuga ruriho filime zirenga igihumbi(1000) kandi zigenda ziyongera buri munsi. Kuva rwashingwa muri 2018 rumaze kwiyandikishwaho n'abantu barenga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000 ) bareberaho filime.

Zacu tv igira umurongo watelefoni wo gufasha gusobanurira abantu bashaka kuyikoresha birushijeho. Uwo murongo ni : +250735260069 cyangwa ukandikira zacutv kuri [email protected] no kuri twitter,facebook na Instagram.

Uburyo wakiyandikisha ndetse ukanishyura
Hariho amafilime atandukanye
Application ya Zacu TV iboneka kuri Play Store



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byinshi-ku-rubuga-nyarwanda-rukora-nka-netflix-wasangaho-filime-nyarwanda-rumaze-kwitabirwa-n-abarenga-ibihumbi-27-000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)