Amateka y’imyambaro mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubera ko nta nganda zikora imyambaro u Rwanda rwari rufite, Abanyarwanda bakoraga imyambaro mu bikoresho bisanzwe babona hafi, birimo ibiti ndetse n’impu z’inyamaswa.

Kwambara kandi byashingiraga ku kigero cy’imyaka umuntu afite, uko akura ava mu bwana, ubwoko bw’umwambaro we bukagenda buhinduka gutyo gutyo.

Inzobere mu mateka Nsanzabera Jean de Dieu, yabiwiye IGIHE ko kwambara byakorwaga ariko mu buryo butandukanye n’ubw’ubu.

Ati “Mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bahoze bambara. Abavuga ko Abanyarwanda batambaraga sinzi aho babikura, ahubwo bagiraga ikigero umuntu atangira kwambariramo.”

“Umuntu yatangiraga kwambara afite imyaka 10, ni bwo yatangiraga kwambara imyambaro. Muri ibyo bihe, nibwo hatangiye kuboneka imyambaro y’abangavu iri ukwayo, iy’abasore, iy’abagabo, ingimbi ndetse n’abagore yose iri ukwayo hakaba n’igenewe abami n’abatware ukwayo.”

Imyambaro yo hambere yabaga ikozwe mu mpu n’ibiti

Abanyarwanda bo hambere bakoresheje ubwenge bwabo mu kurema imyambaro mu bishishwa by’ibiti n’impu zikomoka ku nyamaswa zitandukanye.

Nsanzabera, yavuze ko n’ubwo nta nganda zabagaho icyo gihe, Abanyarwanda bari bafite uburyo bwa gakondo bwo gukoramo imyambaro ijyanye n’umuco wabo, kandi bakambara bakaberwa.

Ati “Imyambaro myinshi abantu bambaraga mbere yavaga mu mpu z’inyamaswa cyangwa mu bishishwa by’ibiti nko mu mivumu cyangwa mu bivovo by’insina, aho ni ho Abanyarwanda bakuraga imyambaro.”

Yanasobanuye kandi ko Abanyarwanda bambaraga bitewe n’ikigero umuntu agezemo, ati “Batangiraga kwambara mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, abangavu bambaraga inshabure ndetse n’imyenda bitaga indengera. Ibi bikaba byarabaga bikoze mu biti no mu ruhu bifite utuntu dutendera bitaga indengera.”

“Ingimbi zambaraga imyenda bitaga uruyonga rwabaga rukoze mu ruhu, naho abasore n’abagabo bambaraga uruhu rw’inyana, abagore bo bakambara inkanda n’ibicirane.”

Yavuze ko abami n’abatware bambaraga uruhu rukoze mu ngwe, mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro n’igitinyiro bari bafitiwe.

Ati “abami n’abatware bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’ingwe, ariko ahanini bagakenyera uruhu urundi bakarwitera, bambaraga imyambara ikoze mu ruhu rw’ingwe kuko ari inyamaswa ikomeye mu kugaragaza icyubahiro cyabo.”

Usibye imyambaro yo guhisha ubwambure, Abanyarwanda banambaraga imitako ku mubiri bagamije kurimba gusa.

Nsanzabera yagize ati “Aba kera na bo bagiraga imitako bambaraga. Nko mu mutwe hari urugori bategaga ndetse n’ibyo bitaga urunigi, naho aho uruhu rwagarukiraga ku birenge no ku maguru bakambara ibyo bitaga inyereri n’ubutega ku buryo utabasha kubona imirundi yabo cyangwa ipfundiko zabo.”

Kera habagaho abantu bakora imyambaro nk’umwuga

Kera habagaho icyiciro cy’abantu bafite ubuhanga bwihariye mu gukora imyambaro, bakabita abakannyi.

Nsanzabera yavuze ko muri buri gace k’igihugu habaga itsinda ry’abantu bashinzwe kujya gushaka impu zagombaga gukorwamo imyambaro, ndetse iryo tsinda rikagira ahantu rishyira imyambaro ryakoze ku buryo abayikeneye bajya kuyishakirayo.

Yagize ati “Ahantu aho ari ho hose bagiraga ikimeze nk’uruganda rukora imyambaro. Nk’imyambaro ikozwe mu mpu bagiraga ahantu bitwaga abakannyi bashinzwe gutunganya impu z’inyamaswa bahize cyangwa bakajya guhiga inyamaswa bakazikuraho impu bakazigurisha n’abantu bashaka kwambara.”

“Hakaba n’izo bakuraga ku matungo nk’ihene cyangwa inka n’intama, ariko habaga abantu b’inzobere muri uwo murimo wo gukana impu, ndetse n’abagenewe gushishura ibiti bakabikoramo imyenda yo kwambara abantu bakazaza kugura.”

Imyambaro dukoresha uyu munsi yageze mu Rwanda mu 1642

Ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka, ahagana mu 1942, nibwo abanya-Portugal bageze muri Aka Karere ka Afurika, kandi baje bitwaje imyambaro yaje no kugera mu Rwanda, harimo imikenyero n’imyitero.

Nsanzabera yagize ati “Ku ngoma y’umwami Yuhi Mazimpaka, ni bwo imyenda yatangiye gusakara muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba izanywe n’Abanya-Portugal bakayigeza ku cyambu cya Mombasa, ubundi Abarabu bayisakaza muri aka Karere.”

Mu myambaro aba banyamahanga bazanye mu Rwanda bwa mbere, yabaga ijya kumera nk’iyari isanzwe ifitwe n’Abanyarwanda, kandi nta myambaro y’abagabo cyangwa abagore yabagaho.

Ati “Iyo myenda bazanye yari iyi twambara cyane cyane icyo gihe kuko Abanyarwanda bari bafite umuco wo gukenyera, bambaraga imikenyero bakanitera ariko hazamo n’inigi za kizungu, amasaro n’imitako.”

“Kuko Abanyarwanda bose bamenyereye gukenyera no kwitera, yaba abagore n’abagabo, barakenyeraga bakitera, nta watandukanyaga umwenda kuko bose bambaraga ibisa.”

Yashimangiye ko itandukaniro ryagaragaraga mu gice cyo hejuru, ati “cyakoze mu gihe cyo hambere byatandukanaga nko hejuru ku mashati n’imipira, nibyo byabaga bitandukanye ariko indi myenda isanzwe yo gukenyera no kwitera byo byabaga ari bimwe.”

Imyambaro igezweho yari igoye kuyibona mu bihe byo hambere

N’ubwo hari ababanje kwinangira kwambara ubu bwoko bushya bw’imyenda, Abanyarwanda benshi muri rusange bitabiriye kwambara ndetse ahubwo iyi myambaro iza kuba mike, kuko yashakwaga n’abantu benshi.

Yagize ati “abanyarwanda ntago ari abantu badakunda umusirimuko ahubwo icyo bakunda ni umusirimuko ujyanye n’umuco wabo kuko mu muco tugira umuco wo guhahira igihugu imbuto n’amabako, ntago byigeze bibagora kubyakira ahubwo ni uko byabonaga umugabo bigasiba undi kuko byabaga bihenze.”

Nsanzabera yavuze ko Abanyarwanda basanzwe bakomeje kwambara imyenda isanzwe igizwe n’impu, ariko abami n’abatware bari mu byiciro byahawe imyambaro mu ba mbere, ati “ababashaga kubona imyenda vuba na bwangu ni abami n’abatware, abandi bakomeje kwambara impu zabo, ariko n’abami n’abatware n’ubwo babaga bafite iyo myenda kwabaga ari ukugaragaza ibyo bahashye mu mahanga ariko bagumanaga za mpu zabo.”

“Bakomezaga kwambara za mpu zabo z’ingwe kuko zabaga zigaragaza icyubahiro n’ubuhangage bukomeye nk’ubw’ingwe, iyi myenda ntabwo bayisubije inyuma ahubwo bayihaye umurongo w’uko bazajya bayambara.”

Imyambaro muri rusange yageze muri rubanda nyuma y’uko amadini atangiye gukwirakwira mu gihugu hose, ndetse Abanyarwanda batangiye gukoresha amafaranga.

Abantu kandi babanje gutinya kwambara imyenda kuko bavugaga ko ituma inka zigira ubwoba.

Ati "urabona nk’umuntu yakenyeraga uruhu, inka zamubonaga nk’umuntu ukenyeye uruhu. Ariko ibaze umuntu wambaye umwenda wera, inka zikabona asesekaye muri zo, urumva zagombaga gutinya kuko inka zo zabaga zimeze nk’umuntu, zarabaye ibimenyerezi na bo. Nibyo koko ni ko byagenze inka zaratinyaga.”

Si ku myambaro gusa kuko Abanyarwanda bagiye batungurwa n’ibindi bintu bishya batari basanzwe bazi, nk’igihe Umwami Rwabugiri yanyweraga mu icupa bwa mbere yari azaniwe n’Abarabu.

Nsanzabera yagize ati “Ni ikindi kigeze kubaho ku ngoma ya Rwabugiri, Abarabu bigeze kumuha icupa ribonerana kugira ngo ajye anyweramo. Kubera ko abantu batari barizi, bamubona ari gusomeramo umutsama bati ‘Rwabugiri usigaye uri igitangaza usigaye unywera mu isaro!’”.

“Urumva ko ibintu byose byabanje kubatonda ndetse bakabyita inzaduka, bakabyita n’andi mazina kuko batabaga babizi."

Abashinja Abanyarwanda bo hambere kwambara ubusa baribeshya

Hari abantu bajya bavuga ko Abanyarwanda ba kera bambaraga ubusa bitewe n’uko amwe mu mafoto akunze kubagaragaza bambaye igice cyo hasi gusa. Nsanzabera yavuze ko ibyo ari ukwitiranya ibintu kuko kwambara ukikwiza byaterwaga n’icyiciro cy’imyaka.

Ati “Mu muco wa kera, barambaraga ariko ugasanga hari aho bahisha hasi, hejuru ntibahambare ariko bitewe n’ikigero cy’imyaka, cyane cyane abagore bakenyeraga uruhu n’inkanda, barangiza hasi y’amavi bakambaraho ubutega cyangwa inyereri kugira hatagira ubabonera ikimero cyangwa mu ntege zabo.”

“Rero iyo ikintu cyinjiye mu mateka kikamara kwemerwa kiba cyamaze kwemerwa. Abanyarwanda bo hambere bambaraga kuriya bitewe n’ikigero cy’imyaka ariko muzirikane ko habagaho n’imiziro ituma batajya ahabona kugira ngo batabasuzugura.”

“Ariko aho imyambaro iziye bamaze kuyemeza mu Rwanda, bashyizeho ibwiriza rivuga ko umunyarwanda agomba kwambara yikwije, ni ukuvuga ngo bya bindi bambaraga inyereri n’urutega bagira ngo batababonera amaguru, noneho babonye imyambaro bahise babishyira mu bikorwa.”

Yasobanuye ko nyuma y’umwaduko w’imyambaro, Abanyarwanda batangiye kwambara bakikwiza, bityo ko byamaze kuba igihango n’abandi bakwiye gukurikiza.

Yagize ati “Baravuga ngo Abanyarwanda bakwiye kwambara kandi bakambara bikwije. Noneho rero ikintu kimaze kuba amasezerano kikinjira mu muco buri wese aba agomba kugikurikiza.”

“Buriya mu muco n’amateka y’u Rwanda tugira umuco wo guhahira igihugu imbuto n’amaboko, niba rero twaragihahiye imyambaro tukagishyiriraho n’umurongo ngenderwaho wo kuyambara, iyo udakurikijwe byitwa guca umuco.”

Uru rugendo kuri ubu rugeze ahashimishije kuko hari na gahunda zizwi nka ‘Made in Rwanda’ yagize uruhare mu gufasha kuzamura umusaruro w’inganda z’imyenda muri rusange.

Abakannyi batunganyaga ibiti n'impu bikavamo imyenda
Abami n'abatware nibo babanje kubona imyambaro igezweho mu buryo bworoshye
Abanyarwanda ba kera bambaraga imirimbo irimo inigi
Abanyarwanda ba kera batangiraga kwambara bageze mu bwangavu n'ubugimbi
Abanyarwandakazi n'ubwo batambaraga hejuru ariko ntibageraga aho abagabo bari
Abanyarwanda bambaraga imyenda y'impu n'ibishishwa by'ibiti
Imyambaro igezweho yageze mu Rwanda bwa mbere ni imikenyero n'imyitero
Abami n'abatware ni bo ba mbere mu Rwanda bambaye imyenda igezweho
Abanyarwanda bambaraga imitako
Yuhi Mazimpaka ni we Mwami wa mbere wambaye imyambaro igezweho
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa ubwo yari mu ruzinduko mu Burayi yari yambaye imyenda igezweho
Umwami w’u Bubiligi yambika Umutware Rwubusisi impeta y’ishimwe mu 1955
Abanyarwanda bo ha mbere bakundaga kwambara imikenyero
Muri iki gihe imyenda yari itangiye gukwirakwira muri rubanda
Umwamikazi Rozaliya Gicanda yarambaraga akaberwa
Umutware Rwagataraka wo mu Kinyaga yifotoreza ku modoka yambaye imikenyero
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda ubwo bari mu ruzinduko i Burayi bari bambaye imyenda igezweho
Kuvuza ingoma ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi byakorwaga mu birori
Iyi ni inyogosho yo hambere "Amasunzu"
Uyu munsi hari habaye ubukwe bwo gusezerana bw’ Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda ku wa 18 Mutarama 1942
Umutware Kamuzinzi wategetse mu Bugoyi
Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste yarambaraga akaberwa
Uyu ni Umutware Nyirakigwene wambaraga ubutega bwinshi
Semugeshi; umutware wo mu Bufundu
Umwami Yuhi V Musinga mu mwambaro w’Ingabo z’Abadage
Mu myaka yo hambere, inzara yiswe "Ruzagayura" yakojeje hasi igihugu, maze abaturage barasonza karahava
Uyu yari ari kubumba akeso
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n'abo bari kumwe bambaye bikwije
Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi
Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi
Uyu ni Umutware Sebaganji
Aha ni Astrida, quartier ya mbere y’ubucuruzi yubatswe i Butare
Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste aganira n’Umwami w’u Bubiligi, yambaye bigezweho
Abagabo bo hambere ni uku bambaraga
Ifoto y’Umwami Yuhi V Musinga ari kumwe n'abahungu be, abatware n’abazungu
Igikomangomakazi bahetse mu ngobyi
Amasunzu
Abakobwa bambaye inshabure
Umwamikazi Nyiragahumuza yakenyeye
Umwami Yuhi V Musinga ari mu buhungiro i Kamembe
Umwami Kigeli V Ndahindurwa akikijwe n'abari bagize Inama Nkuru y'u Rwanda, bambaye bigezweho
Aha Rudahigwa yari mu Burayi
Ifoto igaragaza Paul Kagame ataraba Perezida ubwo yari yasuye Umwamikazi Rozaliya Gicanda
Umwami Yuhi V Musinga
Umwami ahagaze imbere y'ingoro ye yumva ibibazo by'abaturage
Abakobwa bambaye inshabure
Bucyana (iburyo) yiganye na Rudahigwa, akajya amuserereza ko ataba umwami
Umutware Aloys Semutwa wayoboraga i Save, niwe mutware wa mbere mu Rwanda wayobotse idini ry’abazungu
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa aganira n’abazungu
Umwami Musinga yambaye ishabure

Amafoto mu izurashusho: Alphonse Kilimobenecyo




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-y-imyambaro-mu-rwanda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)