Clarisse Karasira yagaragaje umusore bazarushingana (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Clarisse Karasira yashyize kuri Twitter ifoto y'uyu musore amwambika impeta, maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

Byaje kumenyekana ko uyu musore wari waragizwe ibanga yitwa Ifashabayo Sylvain Dejoie usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda.

Uyu musore bivugwa ko ari n'umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z'umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Kuri Instagram ho, uyu muhanzikazi yanditseho ati Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y'ikirenga? Urakoze Mana, Urakoze rukundo!

Clarisse Karasira agaragaje umusore bitegura kubana nk'umugabo n'umugore nyuma y'iminsi mike yari ishize Karasira ahaye imodoka ababyeyi be abashimira ko bamureze neza, nk'uko yabigaragaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga tariki 31 Ukuboza 2020 ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva kera, n'ubwo mu by'ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b'intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo ubumana n'ubumuntu.”

Reba muri iyi Video uko umuhango wo kwambika impeta uyu muhanzikazi wagenze




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/Clarisse-Karasira-yagaragaje-umusore-bazarushingana-Video
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)