Akurikiranyweho Gukuramo inda yatewe Umwana w'imyaka 16 ku 40,000 Frw- Umuyobozi w'Akagali agahishira ubwo bugome #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w
Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB

Amakuru Kigali Today yamenye avuga ko uyu mwana w'umukobwa yatewe inda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka 2020 na Siborurema Jean de la Paix (Umucuruzi) na we wamaze gutabwa muri yombi na RIB.

Nyuma y'amezi atanu Ababyeyi b'uyu mwana ngo ni bwo bamenye ko atwite , bagana Isange One Stop Center yo mu Karere ka Gicumbi basaba ko uyu mwana yakurirwamo iyi nda (safe abortion) kuko yayitewe ataruzuza imyaka y'ubukure.

Nyuma y'isuzuma Abaganga bo muri Isange One Stop Center basanze bidashoboka ko iyi nda yakurwamo ngo kuko yarengeje ibyumweru 22 biteganywa n'itegeko, bababwira ko bagomba kwihangana akazabyara.

Ubusanzwe Ingingo ya 4 y'Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko iyo umwana uri munsi y'imyaka 18 atewe inda, ababyeyi be bashobora gusaba ko ikurwamo mu gihe itararenza ibyumweru 22 by'ubukure.

Nyuma y'uko ababyeyi b'Umwana babwiwe ko bidashoboka ko umwana yakurirwamo inda, Siborurema wa muteye inda, ntiyanyuzwe, ahita atangira gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukuramo iyo nda mu buryo bunyuranyine n'amategeko.

Ayo makuru agera kuri Kigali Today akomeza avuga ko uyu mwana afatanyije na Siborurema, biyambaje Inshuti ze zirimo abitwa Mutesi Brigitte, bamugeza kwa Mutuyimana Amina (umucuruzi mw'isoko rya Gicumbi) nawe amuhuza n'Umuforomo witwa Nshimiyimana Alphonse wamukuriyemo iyo nda anayikuriramo mu rugo kwa Mutuyimana Amina amaze kwishyurwa 40,000 Frw yatanzwe na Siborurema.

Amakuru ava mu baturage Kigali Today yamenye nuko Mutuyimana Amina asanzwe akora ako kazi ko guhuza abantu bashaka gukurirwamo inda akabahuza n'abaforomo.

Dore uko aya makuru yageze kuri RIB

Mu Kiganiro na Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemereye Kigali Today ko hari abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Umwana, gukuramo inda, ndetse n'ubufatanyacyaha mu gukuramo inda, anavuga ko yamenyekanye nyuma y'uko uwo mwana na Nyina baje kuri Isange One Stop Center gusaba gukurirwamo inda.

Yagize ati “Isange One Stop Center yakiriye uwo mwana wasambanyijwe agaterwa inda, yaje gusaba gukurirwamo inda (safe abortion) Abaganga basuzumye basanga inda yararengeje Igihe giteganya n'itegeko.
Icyo gihe rero iperereza ryaratangiye kugirango hamenyekane uwateye Umwana inda. Niyo abaganga baza gusanga uwo mwana Igihe kitararenga bakayimukuriramo, ntibyari kubuza iperereza gukomeza hashakishwa umuntu wasambanyije uwo mwana”.

Dr. Murangira yakomeje agira ati “Abagenzacyaha mu gukora iperereza baje kugera ku amakuru ko wa mwana watewe inda, baje kuyikuramo. Muri iryo perereza , tariki ya 11 Mutarama 202, RIB ifata abantu bagera kuri bane bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha.

Hafashwe Siborurema Jean de la Paix akaba ariwe ukekwa gusambanya Umwana, akaba ari nawe watanze amafaranga yakoreshejwe mu gukuramo inda; hafatwa
Nshimiyimana Alphonse akaba ari umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rutare akaba ari nawe ucyekwa gukuramo inda'uwahohotewe; hanafatwa MUtuyimana Amina umucuruzi mu 'isoko niwe wahuje uwahohotewe n'umuforomo wamukuriyemo inda ndetse inda yakuriwemo mu rugo rwe.

Hanafashwe kandi Mutesi Brigitte wahuje uwo mwana wasambanyijwe na Mutuyimana Amina, ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi iperereza rirakomeje, dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

Gitifu w'Akagali ka Giheke umwana yasambanirijwemo yarabimenye arinumira

Umubyeyi w'Uyu mwana wasambanyijwe utuye mu Kagali ka Giheke , Umurenge wa Bwisijye mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo kumenya ko umwana we yasambanyijwe, yifashishije Telefoni yahamagaye Umuyobozi w'Akagali ka Giheke Muragijimana Damascene, akamumenyesha ko umwana we yahohotewe, ariko Gitifu akaruca akarumira ikintu gifatwa nk' icyaha guhishira ubugome bwakorewe umwana utarageza ku myaka y'ubukure, nk'uko Dr Murangira Thierry yabibwiye Kigali Today.

Dr. Murangira yatubwiye ko hari n'Ubunyamabanga w'Akagari ka Giheke uri gukurikiranwa.

Yagize ati: “Muragijimana Damascene, Ubunyamabanga w'Akagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisigye mu Karere ka Gicumbi, nawe ari gukurikiranwa kuba ataramenyekanishije icyaha cy'ubugome kandi yarakimenyeshejwe”.

Ubutumwa RIB Yageneneye Abaturarwanda

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa yageneye Abanyarwanda yavuze ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk'ibi byo gusambanya abana, gukuramo inda cyangwa gukuriramo undi inda ngo kuko ari ibyaha bikomeye bihanwa n'amategeko.

Yakomeje agira ati “RIB irasaba abaturage ndetse n'ubuyobozi bw'ibanze gufata iyambere bagatanga amakuru ku byaha nk'ibi by'ubugome, kandi ntizihanganira abagira uruhare mu guhishira ibyaha nkibyo, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana”.

Yakomeje agira ati “Iki cyaha twese kiratureba, twirebera, dutange amakuru, twihishira. Ababyeyi biminjire mo agafu, bareke amakimbirane kandi twongere umwanya duha abana bacu. Abayobozi nabo b'inzego zibanze bahagurukire kurwanya iki cyaha, birinde umuco mubi wo guhishira no kunga imiryango yabasambanyijwe n'uwasambanyije”.

Siborurema Jean de la Paix ukekwaho gusambanya uyu mwana nahamwa n'iki cyaha azahanwa n'ingingo ya 133 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Nshimiyimana Alphonse uyu muforomo ukekwaho gukuriramo uyu mwana inda nahamwa n'iki cyaha azahanwa n'ingingo ya 124 y'itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka 3 ariko kitarenze 5.

Uyu mwana nawe wagiriwe inama yo kubyara iyi nda ntabyubahirize akajya gushaka uko ayikuramo akanabigeraho, nahamwa n'iki cyaha nawe azahanwa n'Ingingo ya 123 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy'igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 100,000Frw, ariko atarenze 200,000Frw.




source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/akurikiranyweho-gukuramo-inda-yatewe-umwana-w-imyaka-16-ku-40-000-frw-umuyobozi-w-akagali-agahishira-ubwo-bugome
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)