Akumiro: Umupasiteri arashinjwa gusambanya abakobwa be babiri badafite imyaka 18 akabatera inda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupasteri yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo gukora icyaha cyo gusambanya abakobwa b'abangavu be babiri akabatera inda nkuko tubikesha standardmedia.

Uyu mupasiteri ngo ni uwo mu gace kitwa Kirinyaga gaherereye mu birometero 104 uvuye i Nairobi, ndetse ngo yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo gusambanya abakobwa be babiri bari munsi y'imyaka 18, akanabatera inda.

Uyu mugabo w'imyaka 51 wari umupasiteri mu Itorero rya 'Akurino', yemeye icyaha imbere y'urukiko kuwa Kabiri w'iki cyumweru, aho ubwe yivugiye ko yasambanyije abakobwe be babiri, umwe ufite imyaka 14 n'undi w'imyaka 16.

Uyu mugabo yakoze aya morerwa mu bihe bibiri bitandukanye, aho icyaha cya mbere yagikoze hagati ya tariki ya 1 na 30 Kamena 2019, ikindi agikora hagati ya tariki ya 1 na 30 Kanama 2020.

Bivugwa ko uyu mugabo yari yarateye ubwoba abana be, ababwira ko nihagira uwibeshya agakopfora azahura n'akaga. Gusa hari abagore babiri bo muri ako gace baje kubimenya maze batanga ikirego kuri polisi, bavuga ko bazatuza ari uko abo bana bahawe ubutabera.

Nubwo uyu mugabo yagejejwe imbere y'urukiko kuwa kabiri ntabwo yahise aburana, kuko umushinjacyaha, Patricia Gikunju yasabye igihe gihagije cyo gushaka ibyemezo by'amavuko by'abo bana yafashe ku ngufu kugira ngo haboneke gihamya ko koko batujuje imyaka y'ubukure.



Source : https://yegob.rw/akumiro-umupasiteri-arashinjwa-gusambanya-abakobwa-be-babiri-badafite-imyaka-18-akabatera-inda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)