Bite bya Kagere Meddie wakuwe mu kibuga igitaraganya agahita yerekeza kwa muganga? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntiwari umunsi mwiza kuri rutahizamu w'umunyarwanda, Meddie Kagere winjiye mu kibuga asimbuye nawe akaza guhita asimburwa nyuma yo kugira ikibazo agakomeretswa ku zuru na kapiteni wa FC Platinum mu mukino Simba SC yaraye iyinyagiyemo 4-0.

Ku munsi w'ejo Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa, Simba SC yari yakiriye FC Platinum mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ni umukino Simba SC ya Kagere yasabwaga gutsinda kugira ngo ihite igera mu matsinda ya Champions League, yaje kubigeraho itsinze ibitego 4-0, umukino ubanza FC Platinum yari yayitsinze 1-0.

Ni umukino Meddie Kagere atabanje mu kibuga, yinjiyemo ku munota wa 75 asimbuye Chris Mugalu.

Nta minota myinshi uyu rutahizamu yakinnye kuko yaje guhita agira ikibazo mu zuru, ni nyuma yo gukibitwaho inkokora na kapiteni wa FC Platinum ku munota wa 81.

Uyu rutahizamu yahise ajya kuvurirwa hanze y'ikibuga ndetse yizeye ko asubira mu kibuga ariko biranga kuko yarimo ava amaraso menshi mu mazuru, byatumye ku munota wa 85 umutoza ahita yinjizamo John Raphael Bocco.

Aganira na ISIMBI, Meddie Kagere yavuze ko yahise ajyanwa kwa muganga kunyuzwa mu cyuma kugira ngo barebe ko nta kindi bibazo kirimo.

Ati"narimo mva amaraso mu mazuru nyuma y'uko bankubise inkokora, nahise njya kwa muganga ubu niho ndi(byari ni njoro), nasabye ko banyuza mu cyuma tukareba niba nta kindi kibazo kirimo. Abaganga nta kintu barambwira ntabwo ibisubizo birasohoka."

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Simba SC yahise igera mu matsinda ya CAF Champions League, ni amatsinda yaherukagamo muri 2018.

Ubwo kapiteni wa FC Platinum yiteguraga gushota mu izamu, yamukubise inkokora ku zuru
Yavaga amaraso menshi mu mazuru
Abaganga bagerageje ariko birangira avuye mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-kagere-meddie-wakuwe-mu-kibuga-igitaraganya-agahita-yerekeza-kwa-muganga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)