Muri iki gihe U Rwanda ndetse n'isi yose ihanganye no guhashya icyorezo cya COVID-19 hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo niy'uko amasaha yo gutaha atagomba kurenza saa mbiri z'ijoro (8:00PM). Kuva izi ngamba zashyirwaho abantu benshi bazirenzeho bajyanwa kuri stade nyamara usanga hari abitwaza ko bajyanywe kuri stade nyamara batagiyeyo ahubwo bagiye gusura abakunzi babo ndetse akaba ari naho barara. Muri aba bantu higanjemo cyane urubyiruko ndetse ibi biri mu biteye impungenge ababyeyi.
Si urubyiruko gusa kuko kuri ubu hari n'abagabo batwarwa n'agasembuye bikarangira amasaha yo gutaha abafashe bagahitamo kujya kwiraranira n'amahabara bakabeshya abagore babo ko barajwe kuri stade nyamara ataribyo.