Abifuza kugura ibintu bya macye bifashishije ikoranabuhanga bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri uru rwego ikigo cy'Abanyarwanda gikora ibijyanye n'ubucuruzi bwo kuri internet (online shopping), Trusella, cyifashishije ikoranabuhanga maze gitangiza isoko mpuzamahanga ryo kuri internet trusella.com, aho abacuruzi bashobora gucururiza ibicuruzwa byabo ndetse n'abaguzi bakahahahira ibyo bifuza byose aho baba bari hose kandi ku giciro cyiza.

Ubuyobozi bwatangije ikigo Trusella, bwagaragarije abantu bose yaba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo ko iri soko rizaborohereza kubona ibicuruzwa bifuza bitabagoye kandi bikabageraho vuba badahenzwe.

Trusella.com ni urubuga buri wese aho yaba ari hose hirya no hino ku Isi ashobora guhahiraho ibicuruzwa bitandukanye bitewe n'ibyo yifuza kuko habaho ibicuruzwa by'amoko yose, yaba imyambaro, Inkweto, Ibikapu, Imitako, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi bitandukanye, bihaboneka. Akarusho ni uko icyo uguze ukigezwaho aho uri hose mu gihe gito cyane.

Binyuze mu bufatanye n'ibigo mpuzamahanga nka DHL, IPOSITA n'bindi bigo bya shipping nyuranye, iri soko rifasha abaguzi bari mu hirya no hino ku isi kandi bikabageraho byihuse kandi ku giciro cyiza ; byumwihariko abacuruzi bahawe amahirwe yo kugeza ibicuruzwa byabo ku bakiliya babo mu buryo bworoshye, kuko ubu abakiliya bashobora kugura ibicuruzwa aho bari hose kandi igihe icyo aricyo cyose, ibintu bifungura amarembo ku bakiliya bashya bityo inyungu bakura mu bucuruzi ikiyongera.

Undi mwihariko w'iri soko, ni uko rifasha mu kurushaho kumunyekanisha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, aho rifasha mu kubigeza ku isoko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw'urubuga butangaza ko uru rubuga rwubatswe hibandwa cyane ku nyungu z'abacuruzu n'abagura, ndetse bunakangurira abantu b'ingeri zose kurugana kuko rwizewe kandi rwihutisha ubucuruzi.

Uramutse ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ushobora kunyura hano :
• Email : [email protected]
• Whatsapp :+250 784 401 996
• Instagram : http://instagram.com/trusellashopping
• Facebook : https://www.facebook.com/trusellashopping



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abifuza-kugura-ibintu-bya-macye-bifashishije-ikoranabuhanga-bashyizwe-igorora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)