Abanyarwanda batuye muri Canada bamaganye Radiyo iherutse gutambutsa ikiganiro gipfobya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikiganiro cyakozwe kuri uyu wa 7 Mutarama, aho cyagarutse ku gitabo Judi Rever yanditse cyitwa ‘In Praise of Blood’ akagisohora mu mwaka wa 2018.

Muri icyo gitabo, Rever ashinja ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi guhanura indege yari itwaye Perezida Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, akanavuga ko ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu bihabanye n’ibyagaragajwe n’inzobere zitandukanye.

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada wanenze ubuyobozi bw’iyi radio, bavuga ko nta bunyamwuga umunyamakuru Bureau yakoresheje kuko yasigirije igitabo cya Rever mu kiganiro, aho kugisesengura yifashishije ibihamya bifatika.

Nko ku ngingo y’uko indege ya Habyarimana, Bureau ntiyigeze abaza Rever aho yakuye amakuru y’uko yahanuwe na FPR , kuko avuguruza Raporo zakozwe n’Abafaransa ndetse na Komisiyo ya Mutsinzi, zemeje ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana cyaturutse mu Kigo cya gisirikari cya Kanombe, kandi icyo gihe kikaba cyari kikiri mu maboko y’ingabo za Leta ya Habyarimana.

Indi ngingo uyu muryango uvuga ko igaragaza uburyo iki kiganiro cyari kibogamye, ni iyagarutse ku ntandaro ya Jenoside, aho Rever avuga ko yabaye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Uyu muryango uvuga ko ibi bitandukanye n’ukuri kuko Jenoside yateguwe igihe kinini mbere y’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Bavuze ko muri iki kiganiro, Rever atigeze na rimwe agaruka ku bikorwa byo kwibasira Abatutsi byakozwe kuva mu myaka ya 1960, bigakomeza kugeza ubwo FPR Inkotanyi ifashe icyemezo cyo kurangiza ibyo bibazo byose binyuze mu ntambara, kuko Leta ya Habyarimana itigeze igira ubushake bwo kurangiza ibyo bibazo mu mahoro.

Bagize bati ‘’mu mugambo make, Bureau yirengagije akarengane kakorewe Abatutsi bari batuye mu Rwanda, aho bafatwaga nk’abanyamahanga, bakorewe n’intagondwa z’Abahutu mu myaka ya za 1960. Nta hantu na hamwe Bureau na Rever bigeze bagaragaza ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu Rwanda mu bihe bya politiki mbi yaje no kuganisha kuri Jenoside yo 1994”.

Uyu muryango kandi wagaragaje ko imvugo y’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri nta shingiro ifite kuko nyuma yo kubohora igihugu, FPR yashyize imbaraga mu “kunga Abanyarwanda no guca amacakubiri ayo ari yo yose”.

Ibi bigaragazwa n’uko mu 1996, FPR yagize uruhare mu kwakira mu gihugu impunzi hafi miliyoni zari zigizwe ahanini n’Abahutu, kandi bagera mu Rwanda bagahabwa uburenganzira bwose nk’abanyagihugu.

Bagize bati “FPR yakomeje kwigaragaza nk’ishyaka ribanisha Abanyarwanda bose binyuze mu kwamagana amacakubiri yose. Urugendo rwayo rwo kongera kubaka igihugu no kugiteza imbere rwashingiye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Gukomeza kurebera Umuryango Nyarwanda mu ndererwamo y’amoko bitesha agaciro imbaraga zakoreshejwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Mu minsi ishize, abagize Umuryango w’Ababyeyi n’inshuti z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Canada, PAGE-RWANDA, bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada babusaba gusiba no gusaba imbabazi kuri icyo kiganiro.

Aba bibajije impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari yo yonyine igarukwaho mu kuyipfobya, bati ‘Muzi ko hari ibintu bitandukanye bivugwa kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa se ku bitero bya tariki 11 Nzeri 2001, ese mwatinyuka guha rugari umuntu ubihakana ngo azane imvuga ‘itandukanye n’ihari’? [...] Turahamya ko bitashoboka”.

Judi Rever yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

Judi Rever amaze igihe mu murongo w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igitabo cye kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri mpamo kw’ibyabaye, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka igihugu cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.

Judi yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.

Judi Rever azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamakuru Stéphane Bureau yatumiye Judi Rever mu kiganiro, ntiyanatanga umwanya ku bandi bazi ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-canada-bamaganye-radio-canada-iherutse-kunyuzaho
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)