Uko Karangwa Rwibutso yinjiye mu muhamagaro w'indirimbo zihimbza Imana- Video #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karangwa Rwibutso Emmanuel ukora umurimo w'ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo, ni umuramyi, umwanditsi, umuririmbyi n'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo ' Igihe uzazira', 'Mpa byose' na 'Wambare'.

Emma nk'izina akoresha mu buhanzi ni umusore, umukristo mu itorero rya ADEPR ubarizwa ku mudugudu wa Nyarugenge ariko akaba anakora umurimo w'ivugabutumwa mu ihuriro ry'abanyeshuri b'abapantikote (CEP) muri UR Nyarugenge.

Uyu muhanzi avuga ko umuhamagaro wo gukora ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo waje ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye, nyuma yo kwakirira agakiza ku ishuri muri 2010 ariko akaba yari atari yabyumva neza, ariko avuga yasobanukiwe agakiza byimbitse muri 2012. Kugira ibyo umuntu areka, agasingira ibyo Kristo amuteguriye akamwakira nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe kuri Rwibutso niko gakiza.

Agakiza.org yegereye uyu muhanzi atangaza byinshi bijyanye n'umuhamagaro we, n'intego afite muri uyu murimo w'ivugabubutumwa. Yatangiye avuga uko yinjiye mu murimo w'uburirimbyi ati'

Kuririmba byaje ngeze nko mu wa gatanu segonderi (Secondaire), nibwo aho nigaga batangiye kugenda bankoresha, bakampa ikorasi, bikagenda biza gutyo ndatinyuka.

Ariko icyo gihe numvaga atari ibintu byanjye numvaga ari iby'abandi, ariko uko Imana igenda iguha imbaraga no kwimenya ugenda umenya impano yawe'.

Indirimbo 'Wambare' yashibutse mu iyerekwa yagize akayandika mu bihe bya 'Guma mu rugo' ubwo icyorezo cya korona virusi cyadukaga mu isi, ifite ubutumwa bw'uje amagambo y'ubwenge agira ati'

Intwari y'umunyembaraga umunsi umwe yagwanye umugayo, ikibabaje ni uko hari kumanywa yasitaye ku busabusa. Yari yaratojwe bikomeye umwami wayo ayizeye, maze iti ndananiwe!'

'…Byuka urabagirane wambare imbaraga z'umutima, urugendo ruracyakomeje wambare imbaraga z'umutima'.

Asobanura iyi ndirimbo n'ubutumwa buyigize muri aya magambo agira ati' Ni kwa kundi umuntu aba akijijwe, asanzwe ari umuntu ukomeye mu gakiza ariko igihe kimwe akaba yasitara ku kantu gatoya kandi yari umuntu ufatwaho ikitegererezo. Igaragaza ko nta muntu ukwiye kuvuga ko ari umuhanga muri uru rugendo. Hanyuma dusoza tuvuga ngo 'Imbaraga tuzambarira mu gusenga, Kristo yababarira uwacitse intege akamwambika imbaraga agasubira mu rugendo'.

Rwibutso ahamya ko ivugabutumwa riciye mu ndirimbo, iyo nta gusenga ridashoboka

Uku niko yasubije abajijwe niba ibyo gusengera impano yo kuririmba bikwiye kwitabwaho n'abakoresha iyo mpano, ati' Ibintu byo kuririmba ahubwo nibwo umuntu yagakwiye gusenga cyane, kuko umuntu uturwanya ari we Satani niwe muririmbi wambere n'ubu sinzi niba harabonetse umusimbura, ariko Satani niwe wari umuririmbyi wambere mu ijuru.

Hari umuntu wigeze kuvuga ngo 'Ibintu byawe niba warabitangije amasengesho, n'ubundi ukwiye kubirindisha amasengesho', rero mba numva tuba dukwiye gusenga cyane tugasaba Imana imbaraga zidasanzwe n'andi mayerekwa adasanzwe kugira ngo duhimbe ibuntu bizaramba'.

Emma Rwibutso avuga ko ibintu byose umuntu yakubaka bitubakiwe kuri Yesu Kristo ari ubusa. Ni ibikubiye mu ndirimbo ye itarasohoka yahimbishije amagambo ari mu mugani Yesu yaciye avuga ku munyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, n'umupfapfa wayubatse ku musenyi. Matayo 7:24-28.

Uyu muhanzi intumbero ye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu mahanga yose, dore ko no mu zindi ndimi ateganya kuzaziririmbamo. Arasaba abantu bose bashyigikira ivugabutumwa ryiza rya Yesu kumusengera we na bagenzi be, kandi aho bishoboka bakabashyigikira no mu buryo bufatika. Indirimbo n'ibikorwa by'uyu muhanzi biboneka ku rubuga rwe rwa YouTube 'Rwibutso Emma'

Reba ikiganiro cyose twagiranye n'umuhanzi Karangwa rwibutso Emmanuel

Reba indirimbo 'Igihe uzazira'

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uko-Karangwa-Rwibutso-yinjiye-mu-muhamagaro-w-indirimbo-zihimbza-Imana-Video.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)