Sarpong yavuze ikimuraje ishinga muri Yanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Ghana wahoze akinira Rayon Sports, Michael Sarpong yavuze ko kuri ubu ikimuraje ishinga ari ukureba uburyo yafasha ikipe ye kubona amanota akurikiza amabwiriza y'umutoza Kaze Cedric aho guha agaciro ibivugwa n'abafana.

Uyu rutahizamu winjiye muri Yanga muri uyu mwaka w'imikino, niwe uyuboye ubusatirizi bw'iyi kipe aho amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 12, ibintu abafana b'iyi kipe batishimira kuko bavuga ko ibyo bari bamwitezeho sibyo yabahaye.

Uyu rutahizamu avuga ko icy'ingenzi ku ruhande rwe ari ukureba uko yafasha ikipe ye, n'aho ngo abafana bo kuvuga muri ruhago ni umuco wabo.

Ati'ndakeka kuvuga kw'abafana muri ruhago ni ibisanzwe, ibyo rero ntabwo byanshyira ku gitutu, icyo ndebe ni uburyo nafasha ikipe yanjye nkurikije inama z'umutoza n'icyo yifuza. Ndabizi gutsinda kuri rutahizamu ni ingenzi, ndimo ndakora ibyo umutoza yifuza kugira ngo tugere ku ntego zacu.'

Nyuma yo gusoza amasezerano y'imyaka 2 muri Rayon Sports, mu mpera za Kanama 2020 nibwo yerekeje muri Yanga ayisinyira amasezerano y'imyaka 2.

Ngo ntiyitaye ku magambo y'abafana
Sarpong ngo icyo areba ni ugukurikiza inama z'umutoza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sarpong-yavuze-ikimuraje-ishinga-muri-yanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)