
Itangazamakuru n'intwaro ikomeye isi yifashisha muburyo bwo gutangaza amakuru cyangwa guhindura imyumvire cyangwa imyitwarire y'abaturage.
kuva mukinyejana cya 18 itangazamakuru ryahinduriwe (morden journalism) ryatangiye gukoreshwa m'uburyo butandukabye bitewe n'intego yurikoresha bwaba bwiza cyangwa bubi byose biterwa n'intego y'umunyamakuru.

Ubushakashatsi kigalinews24 yakoze ryagaragaje ko 80% y'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byimbere mu igihugu batabifitiye ubu basha ndetse n'ubumenyi mubijyanye n'imyitwarire y'itangazamakuru ( Media Ethics)
Abaturage twaganiriye nabo bagarutse kumakuru atuzuye bahabwa bitandukanye n'ibitangazamaku byo mumahanga uko bikora, 50% bagarutse kubiganiro bya Sport bizwi ku izina ( urubuga rw'imikino) aho batunze agatoki amatiku, kwishyongora ndetse no kwiyita ko aribo bambere kuruta uko batanga ibyo bakora.
Ubu bushakashatsi bwibanze cyane kubanyeshuri bize itangazamakuru bicaye mugihe abarikora kukigero cya 70% bicaye mumyanya itariyabo, bamwe bavuga ko hari bamwe bakoresha icyenewabo, ruswa ndetse n'ibindi bashingiraho babima akazi kibyo bigiye, cyakoze bagaruka ku kibazo cy'ubushobozi bw'amaradiyo n'amatereviziyo adafite ubushobozi bwokuba yakwakira abanyeshuri babifitiye ubu menyi kuko batabona umushahara wabo bigatuma hafatwa abo biboneye.
Bamwe mubakuze baganiriye na KigaliNews24 bagarutse cyane kukamaro k'itangazamakuru kubaturage rivugira, bagarutse ku abanyamakuru batabyigiye cyane ko reta na (RMC ) urugaga rwabanyamakuru bakagombye kugira icyo bakora kuko mugihe hatagira igikorwa bimwe mu ibikorwa byazadindira Sports,politics ndetse no mubindi bikorwa byadindira kandi bikagira ingaruka kubaturage.
Umubare munini w'abasoma, abumva radio, nabokoresha ubundi buryo bwose bemeje ko mu igihe itangazamakuru ryaba ridakoreshejwe neza ryakwangiza iterambere ry'igihugu ndetse n'imyumvire yabaturage muri rusange. mugihe ababifitiye ubumenyi n'ububasha baramuka badashizwe mu myanya bakwiriye.
Mubushakashatsi KigaliNews24.com yakoze hifashishijwe Abanyeshuri baryize badafite akazi, abasheshekanguhe, ndetse nabakurikira ibiganiro bitandunye.
Â
The post Rwanda: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% bwabakora itangazamakuru batabifitiye impamyabumenyi bidindiza iterambere ry'umwuga w'itangazamakuru.. appeared first on Kigalinews24.