Amafoto y'imyitozo ya mbere ya APR FC muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya mbere mu gihugu cya Kenya aho yagiye gukina na Gor Maia umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.

APR FC yahagurutse mu Rwanda ku munsi wo ku wa Gatatu ari na wo munsi yagezeyo, ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane ikaba yarakoze imyitozo ya mbere muri iki gihugu.

Iyi kipe ikaba yarakoreye imyitozo ku kibuga cya Two Rivers giherereye mu gace ka Kiambu, ni ibilometero 26 uvuye kuri Ole Sereni Hotel aho iyi kipe icumbitse.

Ni imyitozo yayobowe n'umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi yiganjemo iyongera ingufu, kugorora umubiri no gukora ku mupira byoroheje.

Bakoreye mu kibuga cy'ubwatsi kimeza, ikipe ntabwo yigeze ikora imyitozo yo guhurira ku mupira kugira ngo hirindwe imvune zishobora kuvuka mbere y'umukino. Imyitozo yamaze isaha imwe ikipe ibona gutaha.

Uyu munsi biteganyijwe ko ikipe iri bukorere kuri Nyayo Stadium ari nacyo kibuga kizakira umukino ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020.

Umukino ubanza wabereye i Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2020, APR FC yatsinze Gor Mahia 2-1. Ubu iyi kipe y'ingabo z'igihugu irasabwa kunganya gusa kugira ihite ikomeza mu kindi cyiciro.

Imodoka irimo gutwara abakinnyi ba APR FC muri iki gihugu
Umutoza Adil aganiriza abakinnyi be
Jacques Tuyisenge nta gihindutse azaba ayoboye ubusatirizi bwa APR FC
Bakoze imyitozo yo kunanura imitsi
Umunyezamu Rwabugiri Umar
Omborenga Fitina umwe mu basore bazonze Gor Mahia cyane
Bukuru Christophe byitezwe ko azaba afatanya na Seif mu kibuga hagati
Rutahizamu Danny Usengimana ashyira umupira ku gituza
Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy, umwe mu bitezwe ku mukino w'ejo
Rutahizamu Bizimana Yannick



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-y-imyitozo-ya-mbere-ya-apr-fc-muri-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)