Ruswa muri REB ikomeje kuba ikibazo nyuma y'uko umukozi wa REB yatawe muriyombi azira kwakira ruswa y'umwarimu. #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

 

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwataye muri yombi umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) n'umwe mu bashakaga akazi k'ubwarimu, bakekwaho ruswa.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu Habinshuti Salomon usanzwe ari umukozi wa REB akekwaho kwakira ruswa yahawe n'umwe muri bariya bakandida 'kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.'

Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko uru rwego rukomeje gukora iperereza kugira ngo hafatwe n'abandi bagiye 'batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y'ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k'ubwarimu.'

Uru rwego kandi rwaboneye gutanga ubutumwa, rugira ruti 'RIB iributsa abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.'

Tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Ibiro bya Minisitiri w'Intebe yasohoye itangazo rihagarika by'agateganyo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée ndetse na Tumusiime Angelique, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB na Ngoga James, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Umwarimu muri REB.

Itangazo ry'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ryavugaga ko aba bayobozi bo muri REB 'bahagaritswe by'agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry'abarimu uko bikwiriye.'

Mu minsi ishize ubwo REB yashyiraga mu myanya abarimu bashya, hazamutse impaka ndende zishingiye ku kuba hari abavugaga ko batashyizwemo nyamara baragize amanota menshi. inkuru dukesha umuseke

The post Ruswa muri REB ikomeje kuba ikibazo nyuma y'uko umukozi wa REB yatawe muriyombi azira kwakira ruswa y'umwarimu. appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/12/01/ruswa-muri-rwanda-education-board-ikomeje-kuba-imbogamizi-nyuma-yumukozi-wa-reb-numwarimu-batawe-muriyombi-na-rib-bakekwaho-ruswa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, June 2025