Rubavu: Aba DASSO bateye ibiti, barateganya no kubakira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa aba DASSO b'i Rubavu bafatanyijemo n'abaturage mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Gisa ku musozi wa Gihira ahatewe ibiti 2,128 ku buso bungana na Hegitari imwe n'igice (1,5ha).

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Rubavu,Tungane Dieudonné, avuga ko iki gikorwa gifite agaciro ka 2,128,000frw cyateguwe na DASSO mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri kuri uwo musozi wegereye umugezi wa Sebeya.

Tungane avuga ko bagomba kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere bakomeje gukora bafatanyije n'abaturage kandi ko bazakomeza kubaba hafi.

Agira ati "Ibi bikorwa twabiteguye mu gufatanya n'abaturage mu kubungabunga umugezi wa Sebeya ariko tuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa by'amajyambere birimo kubaremera amatungo no kubasanira inzu."

Tungane avuga bazubakira abaturage 12 mu Karere, ndetse bazitabira kurwanya imirire mibi boroza abaturage 20 bazaha amatungo magufi arimo intama n'ihene, hakazaba no gushyira imbaraga muri gahunda yo gufasha abana bavuye mu ishuri kurisubiramo.

Tungane avuga ko ibi bikorwa bigamije kuzamura icyizere urwego rwa Dasso rufite mu baturage ndetse bikazatanga umusaruro mu kurinda ibyagezweho mu bufatanye bw'inzego z'umutekano n'abaturage.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-aba-dasso-bateye-ibiti-barateganya-no-kubakira-abatishoboye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)