Polisi yerekanye abakekwaho gukora kashe n'impushya zo gutwara ibinyabiziga z'impimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Barakekwaho gukora kashe na perimi z
Barakekwaho gukora kashe na perimi z'impimbano (Ifoto: Igihe)

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko umwe muri abo bantu bafashwe ari we wari ufite kashe (Stamps) 47, afite udutabo twa sheke (Cheque) ndetse akaba yanakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Naho bagenzi be ni abafatanyacyaha, kuko umwe yafashwe yohereza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw'uruhimbano hanze y'igihugu, undi na we yakuye uruhushya aho rwakorewe arujyana ku warukoresheje.

CP John Bosco Kabera yagize ati “Turasaba Abaturarwanda kwirinda kugana abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe, ahubwo bagashaka serivisi mu bigo bizwi kandi bikorera ahantu hazwi”.

Avuga ko uzafatwa y'ishora muri ibi byaha azajya ashyikirizwa ubutabera.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abakekwaho-gukora-kashe-n-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-z-impimbano
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)