Perezida wa Repubulika , akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n'ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n'umutekano w'Abanyarwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijambo ryo kwifuriza umwaka mushya muhire Ingabo z'Igihugu na Polisi y'uRwanda ndetse n'imiryango yabo, Perezida wa Repubulika , Paul Kagame, yishimiye umurava, ubuhanga no kwanga gutsindwa byaranze inzego z'umutekano, umwaka ukaba urangiye umutekano ari wose muri rusange, mu gihugu hose.

Mu bibazo u Rwanda rwahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2020, harimo icyorezo cya COVID-19, Umukuru w'Igihugu akaba yashimiye ingabo na Polisi kuba zarahanyuranye ubutwari, zifatanya n'abaturage kurwanya icyo cyorezo, kandi Abanyarwanda bakaba babibashimira byimazeyo.

Perezida Kagame kandi yashimiye abasirikari n'abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro mu bihugu binyuranye, agaragaza ko ubushake , kwemera kuba kure y'imiryango yabo, nabyo bikwiye guhabwa agaciro gakomeye

Umukuru w'Igihugu  yashimangiye ko Abanyarwanda batazatezuka ku ntego  yo kurengera indangagaciro zabo, ishema n'isheja bibaranga, asaba Ingabo n'izindi nzego z'umutekano kubihoza mu nshingano. Mu gusoza ubutumwa bwe, Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'uRwanda  yasabye inzego zose z'umutekano gukomeza kurangwa na disipuline, kwigirira icyizere no gukora cyane basanzwe bazwiho ku isi yose.

The post Perezida wa Repubulika , akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n'ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n'umutekano w'Abanyarwanda. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-repubulika-akaba-numugaba-wikirenga-wingabo-zu-rwanda-arashimira-ingabo-na-polisi-umurava-nubudashyikirwa-mu-kurengera-ubusugire-num/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)