Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy'umusoro ku mutungo utimukanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kigiye gusuzumwa
Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kigiye gusuzumwa

Yabitangaje kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020 mu ijambo yageneye abaturarwanda akanagirana ibiganiro n'abanyamakuru ndetse n'abaturage binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Umukuru w'Umudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo Niyitanga Salton avuga ko umusoro w'ubukode bw'ubutaka wiyongereye ku buryo abaturage ngo bafite impungenge zo kutabona uwo musoro bityo umutungo wabo uburiho ukaba watezwa icyamunara.

Yagize ati “Umusoro ku bukode bw'ubutaka wariyongereye wikuba inshuro nyinshi bituma abaturage benshi bagaragaza ko batazashobora kuwishyura bakaba bafite impungenge ko imitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu.”

Hari n'abandi baturage bamaze iminsi bagaragaza iki kibazo, harimo n'uwahisemo kubinyuza mu butumwa yanditse asaba Perezida Kagame gusuzuma ikibazo cy'imisoro ku mitungo itimukanwa.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zirimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

Ati “Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ari Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ndetse n'inzego z'ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko umusoro ujyanye n'ubukode bw'ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y'abaturage ndetse n'igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n'inyoroshyo.

Ati “Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n'umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n'impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

Umusoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga y'u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y'u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cy-umusoro-ku-mutungo-utimukanwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)