Ni gute isengesho rikora? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusenga ni ukugiranaikiganiro n'Imana, ukayibwira, ukamara igihe imbere yayo, ukayegera. Binyuze mu isengesho, turamya Imana ndetse tukayishimira, tukayisaba ibyo dukeneye, twingingira abandi kandi twiga byinshi ku miterere y'Imana n'umugambi wayo ku buzima bwacu.

Kwiga imikorere y'isengesho ni uburyo kamere bwo gukuza umubano wacu n'Umukiza.Uko tugenda dukuza ubusabane n'Imana Data binyuze mu Kristo Yesu Umwana wayo mu mbaraga z'Umwuka, duhishurirwa umutima w'isengesho.

Isengesho ni igikorwa kigenewe umuntu gusa, nta kindi kiremwa gifite ububasha bwo kuganira n'Imana ku buryo busesuye. Ariko isengesho ry'umukiranutsi ni ndakumirwa ahantu hose rigerayo rigasenya ibihome bya Satani ushaka kwigarurira imitima y'abana b'Imana.

Umusingi w'imikorere y'isengesho ni ukunoza umubano mwiza na Yesu. Yesu yatubwiye gusenga mu izina rye (Yohana 16:23-24), ibi bisobanuye gusengera mu butware bwe, kwihuza na we, kuyubaha no gusingiza izina ry'Imana. Kuko Yesu ari umutambyi wacu mukuru, dushobora kwegera intebe y'ubuntu bw'Imana dufite icyizere (Abaheburayo 4:14,16).

Kugira ngo isengesho rikore kandi rigire imbaraga, rigomba gusengwa mu kwizera (Yakobo 1:5-7), gusengera mu kwizera Yesu yaduhaye ni ugusenga ubudacogora (Luka 18:1) gusenga ntabwo ari ugutegeka, ahubwo ni ukwicisha bugufi kugeza Imana imenye imitima yacu (Zaburi 44:21, Luka 16:15, Ibyakozwe n'Intumwa 15:8, Abaroma 8:27).

Isengesho rishingiye ku rukundo Imana idukunda. Nk'abana bafite umubyeyi wuzuye impuhwe, dushobora kwizera Imana tukayizanira ibyo dukennye byose kuko yita kuri twe (Yesaya 64:8-9, Zaburi 103:13-14).

Niba koko dushaka kumenya neza uko isengesho rikora, tuzabigire intego kwiga ubuzima bw'isengesho Yesu Kristo umwana w'Imana yabagamo. Yesu yahoraga hafi y'Imana asenga, bityo ni urugero rwacu rwiza dukwiriye gukurikiza.

Nimusenga, ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhere ko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. Namwe nimusenga ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba (Matayo 6:5-8).

Yesu yibanze ku kwirinda kuba indyarya no kugira umutima ubana n'Imana Data. Binyuze mu isengesho rye, Yesu yahaye abigishwa be urugero rw'uko bagomba gusenga. Mbere na mbere, yaberetse ko mu isengesho ryabo bagomba gushyiramo ngo izina ry'Imana ryubahwe, kandi umugambi wayo usohozwe. Yesu yabwiye abigishwa be uko bagomaba gusenga ati" Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk'uko biba mu ijuru". Matayo 6:9-10.

Yesu yigishije intumwa ze ko, binyuze mu isengesho, bashobora kuza imbere y'Imana bakayibwira ibyo bakeneye "Uduhe ibyo kurya byacu by'uyu munsi" (Matayo 6:11). Data atwitaho. Ntidukwiye guhangayikishwa n'ibyo dukeneye uyu munsi cyangwa cyangwa ejo hazaza, tubwira Imana ibyo dukeneye kandi tukayizera nk'iduha ibyo dukeneye.

Mu isengesho, imitima yacu isobanukirwa ko dukeneye imbabazi, no kwatura ibyaha byacu."Utubabarire ibyaha byacu, nk'uko tubabarira abaducumuyeho"(Matayo 6:12). Nk'uko Data yuzuye ubuntu n'imbabazi atugirira, tugomba kubabarira abaducumuyeho. Gutanga no kwakira imbabazi ni ikintu cy'ingenzi mu kubaka umubano uzira amakemwa n'Imana binyuze mu isengesho.

Yesu yigishije ko isengesho ari amahirwe yo kwakira imbaraga ziva ku Mana zidufasha kurwanya ibigeragezo by'umwanzi. "Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi" (Matayo 6:13). Isengesho rituma tuba mu mbaraga z'Umwuwaka Wera bigatuma twihanaganira ibigeragezo ndetse tugatsinda icyaha.

Pasiteri akaba n'umwanditsi Andrew Murray yasobanuye byinshi ku bumenyi bw'isengesho yandika ko "Rigomba guha Imana icyubahiro, gutegereza umugambi wayo no kugira kwizera guhagije ".

Muri macye, Bibiliya itubwira byinshi bijyanye n'isengesho. Ikintu kiza ku mwanya wa mbere ni uko isengesho ry'abizera rikora umurimo wo kunoza umubano mwiza hagati yabo n'Imana. Abari muri Kristo bafite umwihariko wo gusabana n'Imana Data bakarushaho kumenya imiterere yayo binyuze mu isengesho.

Source: www.gotquestions.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-isengesho-rikora.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)