Ku wa 15 Ukuboza nibwo RIB yafunze abo bayobozi babiri bo mu nzego z'ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Akagari ka Musongati n'Umukuru w'Umudugudu wa Kagarama mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange.
Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi mu ibazwa ry'ibanze bemeye ko batse abaturage amafaranga kugira ngo babahindurire ibyiciro by'ubudehe.
RIB ivuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira no gusaba ruswa aho mu bihe bitandukanye bagiye baka abaturage ruswa kugira ngo bahindurirwe ibyiciro by'ubudehe.
Dr Murangira yavuze kandi ko mu ibazwa ry'ibanze bemeye icyaha ko bagiye baka amafaranga abaturage kugira ngo babahindurire ibyiciro.
RIB yasabye abayobozi kwirinda kwitwaza inshingano bahawe n'amategeko, ngo bajye mu bikorwa bigize ibyaha birimo nk'iki cya ruswa.
Mu gihe aba bayobozi bahamwa n'icyaha, urukiko rushobora kubaha igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'imyaka irindwi n'ihazabu yikubye hagati y'inshuro eshatu n'eshanu z'agaciro k'indoke batse.