My Talent Live Concert ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters bihuriramo abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye aho biba buri wa Gatandatu bigatambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters.
EAP itangaza ko yabitekereje igamije gususurutsa abantu muri ibi bihe ibitaramo rusange bitemewe, kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ubwo Uncle Austin, wamenyekanye mu njyana ya Afro-beat yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo n'izo yakoranye n'abahanzi batandukanye, yaje gutungurana ahamagara umuhanzi Yvan Buravan umaze kwigarurira imitima ya benshi muri uyu muziki.
Uyu muhanzi Burabyo Buravan, wamenyekanye mu njyana ya RnB, ni umwe mu basore bataramara imyaka myinshi mu muziki ariko akaba amaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda abikesheje indirimbo ze ndetse n'ijwi rye rikundwa n'abatari bake.
Yvan Buravani, kandi yafashijwe cyane na Uncle Austin mu ntangiriro z'umuziki we ndetse banakoranye indirimbo Urwo ngukunda yamwaguriye amarembo.
Ubwo yamuhamagara ku rubyiniro, Austin yavuze ko Buravan ari umuhanzi umaze igihe gito ariko akaba amaze gutera imbere mu buryo bwihuse cyane ndetse ko n'abataramufashije bihoye ubusa.
Yagize ati 'Uyu muhanzi amaze imyaka mike ariko amaze kugera kuri byinshi. Ndabyibuka akiza twakoranye indirimbo tuyishyiriye umunyamakuru aramusohora ngo ntakorana n'abana none dore ibyo yagezeho, wa munyamakuru we nta we ukimwibuka.'
Aba bombi bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye zirimo nka Urwo ngukunda ndetse na Closer bahuriyemo n'umuhanzi Meddy.
Mbere yo gutangira iki gitaramo, Uncle Austin yabanje kuganira ku muziki we aho yahishuye ko batangiye umuziki mu bihe bigoye ntawe ubashyigikira ariko ko atewe ishema n'aho umuziki ugeze ubu.
Yagize ati 'Twatangiye umuziki bigoye tutabona n'abadushyigikira ariko twarakomeje turagenda, ubu rero umuziki ugeze ahantu hashimishije hamwe umubyeyi ashyigikira umwana we akaba umuhanzi , ni ikintu cyo kwishimira.'
Austin kandi yasusukurikije abantu mu ndirimbo ze cyane izakunzwe kera zirimo nka Ibihe byose, Kubwawe, Nzapfa ejo, Najyayo n'izindi zikunzwe muri iki gihe. Yafashijwe na The Target Band ku rubyiniro.
Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu utaha, ku wa 26 Ukuboza 2020, umuhanzikazi Aline Sano ariwe uzasusurutsa abakunzi b'umuziki muri ibi bitaramo bya 'My Taleny Live Concert '.