Mu gahinda Dj Ira yasezeye ku mukunzi we wagiye gukorera hanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira mu kuvangavanga imiziki hano mu Rwanda, yasezeranye agahinda kenshi umukunzi we Niyomugabo Regis wagiye gukorera hanze y'u Rwanda muri Dubai.

Dj Ira utarakunze kuvugwa cyane mu rukundo, muri Kanama 2020 nibwo yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ari mu rukundo na Niyomugabo Regis.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dj Ira yasezeye ku mukunzi we ugiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu mujyi wa Dubai.

Yagize ati"urugendo rwiza mukunzi. Amahirwe masa mu buzima bushya bwawe. Ntewe ishema nawe nukuri, warakoze ku bwa buri kimwe. Ndagukunda."

Mu magambo yumvikanamo agahinda, Dj Ira abinyujije kuri WhatsApp Status yabwiye umukunzi we ko atazigera yicuza kuba yaramuhisemo.

Ati"Nta cyo mfite cyo kuvuga uretse kukubwira ngo amahirwe masa mu buzima bushya utangiye, ntewe ishema nawe. Ndabizi ko uri buhagere amahoro.'

'Ndagushimira urukundo wampaye, wabaye iruhande rwanjye ndagushimira kuri buri kimwe wankoreye. Ndabizi ko utazigera wicuza kuba warampisemo. Ndagukunda rukundo rwanjye, urugendo rwiza.'

Dj Ira ni umwe mu bahanga mu kuvangavanga umuziki mu Rwanda wigaruriye imitima ya benshi bitewe n'uburyo abikuramo, ni akazi amazemo imyaka igera muri 4 kuko yagatangiye muri 2016.

Ntabwo bakunze gushyira hanze cyane iby'urukundo rwabo
Yamusezeranyije ko atazicuza kumukunda
Ubutumwa bwa DJ Ira asezera ku mukunzi we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-gahinda-dj-ira-yasezeye-ku-mukunzi-we-wagiye-gukorera-hanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)