Abakozi ba FERWAFA bateguye CECAFA barashinjwa itonesha mu gutanga amasoko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FERWAFA niyo yatanze amasoko ku mahoteli yakiriye amakipe yitabiriye iri rushanwa rya CECAFA riri kubera mu Mujyi wa Rubavu kuva ku Cyumweru tariki 13 Ukuboza 2020.

Kivu Peace View Hotel yari yakiriye amakipe ya Tanzania na Djibouti aho mu masezerano byateganywaga ko amakipe atarasezerewe mu irushanwa yagombaga kuguma muri hoteli kugeza ku wa 23 Ukuboza.

Amakipe ya Tanzania na Djibouti ntabwo yigeze asezererwa ariko ngo ubuyobozi bwa FERWAFA bwari bwatanze isoko bwabonye hari amakipe yabaga muri Stipp Hotel Gisenyi yo yasezerewe.

Umva ikiganiro hano…

Umuyobozi muri Kivu Peace View Hotel, yabwiye UKWEZI ko ubuyobozi bwa FERWAFA bwahise bufata icyemezo cyo gufata abakinnyi bari bari muri iyi hoteli bugashaka kubajyana muri Stipp Hotel.

Ati 'Tukimara kubona ko Djibouti na Tanzania zazamutse mu kindi cyiciro, twahise tugura ibiribwa by'abakinnyi, noneho abantu baba baza gufata imyanya muri iyi minsi mikuru twarababujije kubera abo bakinnyi none amakipe yamaze kuyabwira ngo ave muri hoteli yacu agende.'

Ubwo twavuganaga n'uyu muyobozi mu mpera z'icyumweru gishize, yavuze ko abakinnyi bari basanzwe bishimiye iyo hoteli na serivisi nziza bahabwaga ariko biza kuba ngombwa ko umukozi wa FERWAFA asaba abo bakinnyi kwimukira mu yindi hoteli ariyo Stipp Hotel Gisenyi.

Ati 'Abakinnyi nabo bari kwibaza ukuntu bagiye kugenda ukabona barababaye cyane, ntabwo umuntu yatinya kubivuga, iyo hoteli bagenzi bacu baduciye inyuma bagira aho bagera biragaragara. Uwabikoze ni umukozi wa FERWAFA badushinze uri inahangaha kuko abayobozi ba FERWAFA ntabwo babizi.'

Uyu muyobozi ariko avuga ko yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, amubwira ko icyo kibazo atakizi ahubwo cyabazwa abashinzwe gutegura iri rushanwa rizasozwa kuri uyu wa Kabiri.

Umuvugizi Wungirije wa FERWAFA, yabwiye UKWEZI ko ibyo bibazwa byabazwa abashinzwe gutegura iri rushanwa rya CECAFA.

Komiseri ushinzwe imari muri FERWAFA, Kankindi Alida Lise, yahakanye ibyo gufata icyo cyemezo cyo kwimura abakinnyi abavana muri hotel imwe abajyana mu yindi.

Umva ikiganiro hano…



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abakozi-ba-FERWAFA-bateguye-CECAFA-barashinjwa-itonesha-mu-gutanga-amasoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)