Iyo bavuze 'ibiteye isoni' 'n'iby'isoni nke' biba bishatse kuvuga iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya ibice 5: 19-21 havugwamo imirimo ya kamere. Abahanga mu bya Bibiliya izi ngeso za kamere uko ari 16 bazigabanyije mu bice 5, aho igice kibanza bavuga kubyangiza umubiri birimo gusambana, gukora ibiteye isoni, n'iby'isoni nke. Ese ingeso za kamere zitwa ibiteye isoni n'iby'isoni nke zisobanurwa gute?

Twibuke ko Abagalatiya bari abantu bakijijwe, ntibari abapagani. Ni ukuvuga ko izi ngeso zose Pawulo yageze aho azibamenyesha bimaze kugaragara ko babaswe nazo.

Binyuze mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire agaruka ku byaha byangiza umubiri n'inkomoko yabyo, yanasobanuye 'ibiteye isoni' n'iby'isoni nke'.

Gukora ibiteye isoni

Gukora ibiteye isoni ni igihe umuntu akubwira ngo 'Twarahuye turasomana, dukoranaho ariko ntitwasambanye'. Uko ni ukwibeshya gukomeye! ese umuntu yanywa isosi batetsemo inyama akavuga ngo nta nyama yariye?. Niba Yesu yaravuze ngo uzifuza umugore w'abandi azaba arangije gusambana nawe, wavuga ngo ubwo habaye ibyo ntimwasambanye? Muby'ukuri ibyo ni ibigansha ku busambanyi, ni ibiteye isoni, ibintu byose bivomerera ingeso za kamere ni bibi kubikora.

Hari ukubwira ko yikinisha ntacyo ibyo bitwaye, nyamara ni bibi kandi byangiza umubiri. Akenshi abantu bikinisha bahura n'ibibazo byinshi birimo gucika umugongo, ubwenge buribagirwa, ubwonko ntibuba bukibasha gufata neza. Umubiri uhura n'indwara zidategenyijwe, ejo bikazamunanira kubana n'umugore kubera ikibazo cyo kwikinisha.

Iyo umuntu yikinishije biba bikomeye ko yakubaka urugo neza, cyane cyane ku bagore hari n'igihe kubyara byanga, kandi n'abagabo birashoboka nk'uko siyansi ibivuga. Ibi usibye kuba Bizana ibirwara bitandukanye binangiza umubiri.

Iby'isoni nke

Ibijyanye n'iby'isoni nke, ni ibyo kwambara. Iyo urebye ukuntu Satani yateguye igitsina gore akabambika ubusa, aho uzabona abantu bagenda mu mujyi baratinyutse bakambara hafi ubusa, ukibaza imyambaro nk'iyo ayambara ngo bigende bite, ni iki kimuhatira kwambara gutyo?, Kandi rimwe na rimwe ukabona ni umugore ufite umugabo ukibaza afite izihe ntego?.

Muby'ukuri mwibuke ko wakoraga ku myenda yo kwa Petero ugakira indwara, intumwa ni ko byagendaga bari bafite ubuntu bw'Imana, kuri bo wakoraga ku myenda yabo ugakira indwara. Niba hari imyenda ikiza hari n'iyica. Intege nke z'abagabo ni ukureba, abagabo benshi bagira intege nke ku maso. Naho intege nke z'abagore ni amatwi.

Maze kubona abagabo barenze batatu bagonzwe n'imodoka kubera kurangarira abagore bambaye nabi. Nujya muri garide robe (Garde robe) kwambara, usibye n'uburokore ujye wibaza ngo iyi myenda nambaye abana banjye nibabona amafoto mu myaka nka mirongo ine iri imbere, bazatekereza ko nari muzima! cyangwa se nawe igihe uzaba ufite imyaka y'ubukuru nuhindukira ukareba amafoto wapositingaga( posts), uzatekereza ko byari bimeze bite mu mutwe?.

Ukwiye kuba wiha agaciro ukambara ukikwiza, nta muco n'umwe w'abantu ku isi wemerera abantu kwambara ubusa. Ukwiye kuba uri umuntu wiyubaha ntukore ibiteye isoni.

Ibiteye isoni ni ibintu umuntu akora yamazeho, asa n'aho ntacyo arengera. Ntabwo umukristo akwiye gukora ibyo, ibintu byose biganisha kukugusha abandi. Yesu yaravuze ngo 'Uzagusha umwe muri aba bato, icyaba kiza ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamumanura mu Nyanja.

Abantu benshi baguye muri ibi byaha bagarukanye ibikomere bitabarika, birashoboka ko ubimazemo igihe, ariko nagira ngo nkubwire ko Imana yakubabarira, yakubohora, yakwakira, yagukiza n'umuvumo n'uramuka wemeye kwakira Yesu Kristo neza.

Reba inyigisho yose: Uruhare ukwiriye kugira ngo utsinde ingeso za kamere: Izangiza umubiri

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Iyo-bavuze-ibiteye-isoni-n-iby-isoni-nke-biba-bishatse-kuvuga-iki.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)