Nyuma yo gutangaza Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri, Ishyirahamwe ry'intiti zarangije muri iyi Kaminuza ndetse na Kaminuza ubwayo, binyuze kuri twitter batangaje ko batewe ishema no kuba abantu batandatu mu bahawe imyanya n'Inama y'Abaminisitiri barize muri iyi Kaminuza.
Muri abo harimo Esther Kunda wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe guhanga udushya n'ikoranabuhanga rigezweho, hamwe n'abandi bahawe imirimo ifitanye isano n'ikoranabuhanga barimo Ishimwe Romalice, Roger Mizero, Darius Mico, Gloria Ingabire na Gervais Ngirabiri.
Congratulations to our alumni appointed to @RwandaICT : Esther Kunda (MSIT'14), DG Innovation & Emerging Technologies ; Roger Mizero (MSIT'18) CDO Environmental & Disaster Management ; Romalice Ishimwe (MSIT'18), CDO Infrastructure ; & Darius Mico (MIST'18), Business Analyst MIFTORA. pic.twitter.com/egVHynqa9o
â" Carnegie Mellon University Africa (@cmu_africa) December 15, 2020
Ibyo wamenya kuri Carnegie Mellon University Africa
Carnegie Mellon University Africa yatangiye mu mwaka wa 2011, ikaba ari nayo Kaminuza yo muri Amerika yonyine ikorera muri Afurika aho abanyeshuri bigishwa amasomo yose y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza hakoreshejwe ubuyobozi n'ibikorwa byose bya Kaminuza biri muri Afurika. Ni Kaminuza yavutse ku bufatanye bwa Carnegie Mellon University na Leta y'u Rwanda, igamije gukemura ikibazo cy'umubare mucye w'abahanga mu by'ubumenyi n'ikoranabuhanga.
Iyi Kaminuza ifite icyicaro mu Rwanda, ni imwe mu zitanga uburezi bwihagazeho kuko umuturage ufite ubwenegihugu bwo muri Afurika akaba ashaka kwigira i Kigali, yishyura amadokari 16.000 ku mwaka, ni ukuvuga akabakaba miliyoni 16. Aho haba harimo koroherezwa kubera ubufatanye bwa Carnegie Mellon University na Leta y'u Rwanda. Ku banyeshuri bo mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Uburasirazuba (EAC), bo bashobora guhabwa buruse (scholarship) itangwa na Leta y'u Rwanda, bakishyura 50% bingana n'amadolari 8.000 ku mwaka.
Iyo utari umunyeshuri wo ku mugabane wa Afurika, ni ukuvuga n'iyo waba uhatuye ariko udafite ubwenegihugu bw'igihugu cyo muri Afurika, igiciro cyo kwiga muri Carnegie Mellon University Africa gihita kingana n'icyo kwiga mu ishuri rya Kaminuza mpuzamahanga ya Carnegie Mellon University iri mu mujyi wa Pittsburgh mu ishuri ry'ikoranabuhanga ryaho (College of Engineering) ukishyura ku mwaka amadolari 50.100, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.
Turebye muri rusange kuri Carnegie Mellon University iri mu mujyi wa Pittsburgh, iri ku mwanya wa 27 muri rusange muri Kaminuza zikomeye ku isi, ikaba ku mwanya wa 4 turebye gusa iby'ishuri ryayo ry'ikoranabuhanga (College of Engineering), ikaba iya mbere nanone turebye iby'ishuri ryayo ry'ubuhanga mu bya mudasobwa (School of Computer Science) ndetse ikaba n'iya mbere nanone turebye iby'ishami ry'ubwenge butari karemano (Artificial Intelligence).