Â
Â
Meya w'akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuwa 23 ukuboza 2020, yongeye gukebura abibwira ko gahunda y'isuku mu mugi, hacibwa ibihingwa birebire birimo n'urutoki yahagaze, ko bibeshya.
'Igice cy'umujyi kizakomeza kuba koko igice cy'umugi. Ntabwo twigeze tubuza umuntu guhinga, ahubwo turamugira inama ngo azakorere ubuhinzi ahagenewe ubuhinzi.' Meya Sebutege Ange, aha yasubizaga umwe mu banyamakuru, wari umubajije niba gahunda yari yatangijwe muri Mutarama 2020, yo gutema insina no guca ibihingwa birebire, niba yarasubiwemo, igahagarikwa.
Â
Yibukije ko gahunda yo kunoza isuku mu mu batuye mujyi wa Huye no gukurikiza igishushanyo mbonera cyawo, bitagikeneye kubihatirizwa no kubikoreshwa ku ngufu, ahubwo abaturage bakwiye kubigira ibyabo. Ati ' icyo natangaza ni uko ni uko iyi gahunda yo gusukura umujyi, yo gutuma umujyi ukorerwamo ibyakabaye biwukorerwamo, yo izakomeza kandi hari abantu twagiye tubijyamo inama, abenshi bakabyikorera. Kandi nubundi igishushanyo mbonera kivuguruye nicyemezwa kizagira ibyo gitegeka.'
Mu kwezi kwa 9 mu 2019, nibwo akarere kafashe icyemezo cyo gusaba abatuye umugi wa Huye, guhagarika ubuhinzi bw'ibimera birebire birimo: insina, ibigori, amasaka n'ibindi byose bituma isura y'umugi itagaragara neza. Muri icyo kemezo kandi abaturage basabwaga gukuraho inzitiro n'ingo z'imiyenzi, imbingo, imihati, n'ibindi byose bitajyanye n'ikerekezo cy'umugi, mu gihe kitarenze amezi 6, ndetse n'abacuruza amayinite mu mitaka ku mihanda bakahava bakajya mu isoko.
Ibi byemezo bigitangira gushyirwa mu bikorwa cyanecyane muri Mutarama 2020, abaturage, barabyijujutiye, ntibabyakira neza, bavuga ko bigiye kubateza inzara. Nyuma y'amezi make bishyirwa mu bikorwa, imbaraga byatangiranye zaje kugabanuka abaturage batangira gukeka ko iyo gahunda yahagaritswe. Aha meya yabibukije ko akarere kagizwe n'igice cy'ubutaka kigenewe umujyi kingana na 14% ndetse na 86% by'icyaro, ko abashaka gukora ubwo buhinzi bagana aho habigenewe.

Igishushanyombonera cy' umujyi wa Huye kivuguruye
Igishushanyo mbonera kivuguruye, kigaragaza ko umujyi uzaba ugizwe n'ibice byo mu mirenge itanu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mbazi, Huye, Ngoma, Tumba na Mukura.
Mu Murenge wa Mbazi, umujyi uzaba uri mu midugudu imwe n'imwe yo mu Tugari twa Mwulire, Gatobotobo na Kabuga. Muri Huye, ni mu tugari twa Rukira na Sovu, naho muri Ngoma uzagera mu tugari twa Kaburemera, Butare, Ngoma na Matyazo.
Mu Murenge wa Tumba, imbago z'umujyi zizagera mu Tugari twa Mpare, Cyarwa, Cyimana, Gitwa, na Rango B, naho mu Murenge wa Mukura, uzagera muri Rango A na Cyeru.
Â
Umuyobozi w'akarere kandi, yibutsa abafite ibibanza mu mujyi bitabyazwa umusaruro nkuko biteganyijwe n'igishushanyo mbonera bazabyamburwa bigahabwa ababyibyaza umusaruro. Avuga ko icyo cyemezo cyafashwe n'inama njyanama y'akarere.