Umuhanzi Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz kuri ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana nkuko uyu muhanzi yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze.
Hummble Jizzo akaba avukana nundi muhanzi ariwe murumuna we witwa Famous Sogokuru aba bombi bakaba bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi wabo witabye Imana nkuko Humble Jizzo yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse nabagiye bamwihanganisha bakaba bagiye bagaragaza uburyo bababajwe nurupfu rwuwo mubyeyi bitewe nuko bari basanzwe bamuzi.
Nkuko Humble Jizzo yabitangaje abinyujije kuri Instagram akaba yagaragaje agahinda gakomeye yatewe nurupfu rw'umubyeyi we aho yagize ati ' Rest In power (R.I.P) DAD.Ndababaye cyane 

Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwanyuma

'.

Mu bagiye bashyiraho ibitekerezo bitandukanye bagiye bihanganisha uyu muhanzi ndetse bagenda banagaragaza uburyo bababajwe nurupfu rwuwo mubyeyi bitewe nuko abenshi bari bamuzi i Matimba mu Mutara ndetse akaba yari umugabo warangwaga nurukundo ndetse no gufasha.