Hagenimana Jean Paul ,uzwi nka Bushali mu muziki Nyarwanda yandikiwe ibaruwa ifunguye n'umufana we afite agahinda ko kuba uyu muhanzi yarakoresheje impano ye nabi ndetse amusaba guhinduka.
Ibi bibaye aho uyu muhanzi aviriye muri gereza aho yagiye avugwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibaruwa yandikiwe Bushali imusaba guhinduka, zahabu ye ikarabagirana igira itya:
'
Uyu mufana yakomeje abaza Bushali ati: '
Akomeza agira ati: '
Ese icyizere wari ufitiwe na benshi ubu uzakigarure ute? Ahahhh sindiguseka ahubwo nukwitsa umutima kuko mbona iki gihe icyizere gisigaye gihenze kuruta ibindi, gusa dufatanyije nk'abafana bawe tuzakoroboza turebe ko twakongera tukacyubaka mu mitima y'abanyarwanda.
Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk'aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.
Abandi amarushanwa bayageze kure bayitabira bagahemberwa ibikorwa bakoze muri uyu mwaka wa 2020 nyamara wowe twe abafana bawe twari twigunze mu mezi ya nyuma y'uyu mwaka. Ikosore, hinduka, maze udusubize ibyishimo waduhaga mbere.'
Mukinyabupfura kinshi uyu mufana we w'akadasohoka yasoje ashimira Bushali.