Ibi abaturage babisabwe kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri somero ryubatse mu Murenge wa Bungwe.
Gutangiza isomero rusange mu karere ka Burera byahuriranye n'Icyumweru Cyahariwe Ubukorerabushake cyatangiye tariki ya 30 Ugushyingo kikazageza tariki ya 5 Ukuboza.
Isomer0 ryubatswe muri Burera rije rikurikira asanzwe yarashyizwe mu turere twa Kirehe, Ngororero, Ruhango na Burera yubatswe ku bufatanye n'Ikigega cy' Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Aya masomero rusange mashya yashinzwe binyuze mu mushinga wa USAID Mureke Dusome ushyirwa mu bikorwa na Save the Children n'Umuhuza, ku bufatanye n'Itorero ry'Igihugu, Isomero Rusange rya Kigali, n'uturere.
Aya masomero akorera mu nyubako zatanzwe n'uturere, buri somero rikaba ryarahawe ibitabo, ububiko bw'ibitabo, umukeka, intebe, mudasobwa n'imashini icapa.
Hari kandi n'abakorerabushake baratoranyijwe bazafasha mu gucunga aya masomero, guteza imbere ibikorwa byo gusoma bibera mu muryango ndetse no gushishikariza abana kwitabira gusoma.
Abagore, abagabo, abana b'abakobwa n'abahungu, abantu bafite ubumuga n'abatabufite hamwe n'amashuri ari hafi y'aya masomero barashishikarizwa kugana aya masomero, bagakoresha ibikoresho biyarimo, bakayasura inshuro nyinshi, bakanasoma nibura iminota 15 buri munsi.
Matilde Kayitesi, Umuyobozi w'Umuryango Umuhuza yashimye uruhare rw'Itorero ry'Igihugu, Akarere ka Burera, Abajyanama b'Uburezi n' Abakorerabushake Indahangarwa.
Yagize ati Aya masomero rusange yerekana indangagaciro z'umuco wacu w'ubufatanye no gutanga serivisi nziza bizihutisha kugera ku ntego z'Igihugu harimo n'intego yo gushimangira umuco wo gusoma no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.'
Umuyobozi wa Save the Children mu Rwanda, Maggie Korde, yagize ati : ' Kongera umubare w'abana basoma no kubabonera aho basomera hatekanye mu muryango mugari biri mu byihutirwa byitabwaho na Save the Children. Guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika bizafasha mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.'
Kuva mu mwaka wa 2016, Umushinga wa USAID Mureke Dusome watangije amahuriro yo gusoma 2500 mu gihugu hose, aho abana bahurira hamwe bavuye ku ishuri bakishimira gusoma udutabo tw'inkuru z'Ikinyarwanda, bafashijwe n'Abajyanama b'Uburezi hamwe n'abakorerabushake.
Mu 2020, Umushinga wa USAID Mureke Dusome hamwe n'uwa Reading Ready ushyirwa mu bikorwa na Save the Children, ufatanyije n'Umuhuza hamwe n'Isomero Rusange rya Kigali bahuguye abakozi 85 baturuka mu masomero rusange 40 mu gihugu hose ; buri isomero muri aya ryahawe ibitabo 500. Mu Karere ka Burera hafunguwe isomero rishya rije gucyemura ibibazo by'abatazi gusoma no kwandika
Abaturage basabwe kubyaza umusaruro iri somero rishya bahawe