Kuri uyu wa Kane ku itariki ya 03 Ukuboza 2020, Umunyapolitiki akaba n' umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, ubwo yasubukuriraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kibuku muri Uganda, aho yigaragajemo mu buryo budasanzwe, aho yari yambaye ibikoresho birinda amasasu nk'agakoti (anti-balle) n'ingofero y'icyuma (casque) nk'uwiteguye urugamba.
Bobi Wine kandi yari yambaye n'isarubeti itukura, ijya kugira imiterere nk'iy'abakanishi. Yasobanuriye abaturage ba Kibuku ati: 'Mwabonye Kyagulanyi bihagije, ubu reka mbahe kuri Bobi Wine.'
Yakomeje yibutsa aba baturage uburyo imodoka ye yarashwe amapine n'ikirahuri tariki ya 1 Ukuboza 2020, n'uburyo nta cyo byahungabanyije kuri ibi bikorwa byo kwiyamamaza. Ati: 'Ubwo barasaga ku modoka yanjye, abantu benshi batekereje ko mpagarika kwiyamamaza.'
Mu kugaragaza ko ari umuntu udakangwa, Bobi Wine yigereranyije n'inkota ikeba ku mpande zombi, aho yagize ati: 'Ndi inkota ifite ubugi ku mpande zombi, nje nka Bobi Wine.'
Ni mugihe amatora yo muri Uganda ateganyijwe kuba ku itariki ya 14 Mutarama 2021. Kuva ku itariki ya 9 Ugushyingo 2020 kugeza ku ya 12 Mutarama 2021, abakandida 11 bari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.