APR FC yahinduye uruganda rwayambikaga, yerekanye imyambaro izakoresha muri 2020-21 n'ibindi bikoresho(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'ingabo z'igihugu 'APR FC' yaraye yakiriye ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, aho yahinduye uruganda rwayambikaga ikiba igiye kuzambikwa na Kappa.

Ni ibikoresho yakiriye ku munsi w'ejo ku wa 1 Ukuboza 2020, byiganjemo imyambaro ikipe izajya yambara haba mu myitozo, mu mikino itandukanye, hanze y'ikibuga, no mu ngendo izajya ikora. Harimo n'ibindi bikoresho bigezweho by'ikoranabuhanga bizajya bifasha ikipe kunoza imyitozo yayo ya buri munsi.

Ku kijyanye n'imyambaro, umwaka ushize iyi kipe yagiye ikinana imyambaro yakozwe n'inganda zitandukanye nka Errea, Addids ndetse Macron, uyu mwaka ikaba yahisemo guhindura.

Ibi bikoresho byose birimo n'imyenda byakozwe n'uruganda rwa Kappa rufite icyicaro mu Butaliyani, nirwo rugiye kwambika iyi kipe mu mwaka w'imikino 2020-2021..

Ibikoresho byose APR FC izakoresha mu mwaka utaha w'imikino
Imyambaro APR FC izakoresha mu mwaka w'imikino 2020-2021
Igikapu cyo gutwaramo ibikoresho
Inkweto zo hanze y'ikibuga
Inkweto zo gukorana ingendo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahinduye-uruganda-rwayambikaga-yerekanye-imyambaro-izakoresha-muri-2020-21-n-ibindi-bikoresho-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)