Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukuboza 2020, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Nirere Madeleine warahiriye kuba Umuvunyi Mukuru, mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Umukuru w'Igihugu yashimye Nirere wemeye kwakira izi nshingano zo kuba Umuvunyi Mukuru, akaba agiye gufatanya n'abandi banyarwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa n'akarengane mu gihugu.
Yakomeje agira ati 'Nk'uko mu bizi akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira uburenganzira bw'abaturage n'imibanire y'abanyarwanda bikanadindiza iterambere ry'igihugu. Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe zibifitiye n'ubushobozi.'
Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zose muri urwo rugamba rwo kurandura burundu ruswa n'akarengane.
Ati 'Muri urwo rugamba izo nzego ziruzuzanya zigafatanya imirimo yose kandi iba ikenewe, nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze, icyo zishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya.'
Yakomeje agira ati 'Ntan'urwego rushinzwe kwinjira mu nshingano z'urundi. Urwego rw'Umumvunyi rugomba gukorana bya hafi n'izindi nzego cyane cyane izo mu Butabera n'iz'Ibanze. Aho ruswa n'akarerengane byabaye, urwo rwego rukamenyesha ababishinzwe nabo icyo gihe tuba tubatezeho ko bihutira gukemura ibyo bibazo.'
Raporo iheruka y'Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International, igaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane muri Afurika, naho muri aka karere ruguma ku mwanya wa mbere.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko Urwego rw'Umuvunyi yifuza ko rwakongera imbaraga mu kwigisha abanyarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayamenye ndetse n'izindi nzego bashobora kwiyambaza igihe bahuye n'akarengane kandi bagana n'urwego rw'Umuvunyi.
Avuga ko uko kwigisha gutangirira mu ndangagaciro zacu nk'abanyarwanda kandi kukagendera ku mategeko.
Avuga kandi ko 'Ugereranyije ku Isi ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi, urebye twahera ku byiza biriho, tugakumira ibibi kugira ngo bitaba.'
Yakomeje agira ati 'Biba bisaba ko dukaza ingamba aho uwo muco cyangwa ibikorwa bibi byaba biri bigacika burundu. Ibyo ni bimwe mubyo umuvunyi mukuru, ngire ngo arabyumva ko aribyo twifuza ko azadufashamo kandi ndizera ko bitazamugora kuko atangiye inshingano ze mu gihe imikorere y'uru rwego irimo kuvugururwa.
'Kandi azahera no kubyo yari amaze gukora mu zindi nshingano hanyuma agahera no kuba natwe twiteguye kumufasha cyangwa uko azakorana n'izindi nzego icyo gihe akazi karoroha.'
Nirere wagizwe yakoze inshingano zitandukanye kandi zikomeye cyane ko hagati ya 2000-2003 yari Umujyanama w'Inteko Ishinga Amategeko y'Inzibacyuho mu bijyanye n'Amategeko.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru muri Sena ushinzwe ibijyanye n'Amategeko ndetse n'Ibikorwa by'Inteko Ishinga Amategeko.
Yari amaze imyaka umunani [manda ebyiri], ari Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu.
Afite impamyabushobozi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere, afite kandi impamyabushobozi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko Mpuzamahanga ndetse n'Ubutabera