Abakinnyi ba Rayon Sports berekeje i Rubavu bafite akanyamuneza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yerekeje i Rubavu gukina na Rutsiro mu mukino ufungura shampiyona umwaka w'imikino 2020-2020 nyuma yo guhabwa umushahara wabo, ni mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cy'amikoro muri iyi kipe.

Rayon Sports yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo by'amikoro aho yari yarahagaritse amasezerano y'abakinnyi kuva muri Mata 2020 kugeza mu Gushyingo 2020 bongeye gusubukura imyitozo, ndetse bamwe batekerezaga ko ishobora kuzagorwa n'uyu mwaka w'imikino, na bamwe mu bakinnyi batangiye imyitozo mu ntangiriro z'Ugushyingo ntibari bizeye ko imishahara yabo izazira igihe.

Ibi byose bikaba byaratewe n'impinduka zabaye muri iyi kipe, aho bamwe mu bayifashaga mu buzima bwayo bwa buri munsi mu gihe bategereje amafaranga y'umuterankunga, muri iyi minsi bivugwa basa n'abayiri kure.

Mbere yo gukina umukino ufungura shampiyona na Rutsiro FC ku munsi w'ejo i Rubavu, abakinnyi ba Rayon Sports bamanukanye ibyishimo, morale ari yose ni nyuma yo guhembwa ukwezi k'Ugushyingo.

Gusa aba bakinnyi n'ubwo bahawe amafaranga y'umushahara, ntabwo iyi kipe irishyura abakinnyi amafaranga baguzwe(kuri bamwe), ngo nabo bakaba basabwe kwihangana kuko bizakemuka mu minsi ya vuba.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukina na Rutsiro nyuma yo guhabwa amafaranga yabo



Source : http://isimbi.rw/siporo/abakinnyi-ba-rayon-sports-berekeje-i-rubavu-bafite-akanyamuneza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)