Wikwita ku banzi bawe, ahubwo ita ku Mana igutabara abanzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye, unsize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara. Zaburi 23:5

Ese uramutse uzi neza ko inyuma y'idirishya hari imbunda iguhiga, cyangwa se hari umurozi, cyangwa hari umwicanyi wakwicara ku meza ugafungura? ,iyo Apeti (Apetite) wayibona?. Ni iki cyamye Dawidi avuga ngo 'antegurira ameza mu maso y'abanzi banjye, izi mbaraga yazikuraga he?

Iyi Zaburi ya Dawidi ya 23, ni Zaburi ikundwa n'abatari bake yaba abakijijwe yewe n'abadakijijwe. Gusa iyo urebye usanga abenshi babayeho ubuzima budahuye n'ayo.

Nkuko tumaze iminsi twigira hamwe iyi Zaburi ya 23, Pasiteri Desire Habyarimana aradusobanurira by'imbitse uko iyi Zaburi twayihuza n'ubuzima bwacu bwa buri munsi, tukabaho dushikamye muri iyi nzira y'agakiza, by'umwihariko umurongo wa 5. Ni mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kinyura kuri Agakiza Tv.

Mu bantu bagize abanzi benshi ku isi, Dawidi yari arimo. Uhereye kuri Papa we wamubyaye ntiyamukundaga, yigeze kwitangira ubuhamya ati' Nubwo data na mama bantayeUwiteka yarantaruye( yarantoraguye). Mwibuke ko kwa Swuli naho yari azi ko agiye kugira agahenge, ariko Sawuli akamuhindukira umwanzi.

Muribuka ko ibihugu byose byakundanaga na Swuli, byari abanzi ba Dawidi, hari ubwo Sawuli yoherezaga ingabo 3000 zikajya guhiga Dawidi ariko Imana ikamurokora. Dawidi ubwe yigeze kwitangira ubuhamya aravuga ngo ' Abanzi banjye bangana n'umusatsi wo ku mutwe.

Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye

Ese izi mbaraga zatumaga Dawidi avuga aya magambo, n'abanzi bamuhigaga yazikuraga he?

Mwibuke ko umurongo wa 4 ubanziriza uwa 5, muri iyi Zaburi 23 havuga ngo 'Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe'. Dawidi yavugaga ibi kuko yari afite umubano mwiza n'Imana.

Abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe. Matayo 10:36

Satani ntabwo ariwe mwanzi gusa ahubwo n'abanzi b'abantu babaho. Iyo umuntu yemeye kuba igikoresho cya Satani, ashobora kuguhindukira umwanzi.

Umubano wa Dawidi n'Imana wari ntamakemwa, Ese ni iki kiguteye ubwoba, Yesu ari kumwe nawe, umubano wawe n'Imana ni mwiza?. Iyo Yesu ari kumwe nawe uratinyuka ugashira ubwoba, iyo ari kumwe nawe urakomera. Iyo ari kumwe nawe uba uri umutsinzi no kurushaho kandi iyo ari kumwe nawe ibikomeye biranesheka.

Nta cyaguhangara Yesu ari kumwe nawe , iyo ari kumwe imigambi ya Satani iranesheka, igatsindwa.

Bazagutera baturutse mu nzira imwe, babyumvikanye, bakoze inama ariko Imana ibatatanye bahunge baciye mu nzira zirindwi. Iyo Yesu ari kumwe nawe akumenyesha iyo migambi nk'aho wari uhari kandi iyo nama utari uyirimo, iyo Yesu ari kumwe nawe nta bwoba ukwiye kugira.

Unsize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara

Muri iki gihe hari amatorero mu myizerere yabo bagikoresha amavuta. Ntabwo twabacira urubanza, icyakora aha Dawidi yavuga gusigwa bigendanye n'Umwuka Wera. Burya amavuta barayashaka, kandi nta mavuta aboneka hatabayeho gukamura.

Ukwiye gusaba gusigwa n'Imana amavuta yatuma woroha ukabasha kubabarira n'utagusabye imbabazi. Ese ufite umutima wo kubabarira abanzi bawe nkuko Yesu yabigenje? . Nujya mu byo kwirwanirira ugafata igihe urwana n'abakuvuga, abakwanga n'abagusebya n'abakugambanira, ntacyo uzageraho.

Ariko niwubaka ubucuti bwawe n'Imana ukaba inshuti magara na yo izagutabara. Wikwita ku banzi bawe ita ku Mana igutabara abanzi, wikwita ku bibazo, niwite ku Mana igukiza mu bibazo uhura nabyo. Renza amaso ibikugerageza, abakwanga, urenze amaso umusaraba urebe hirya yawo Imana iracyagufiteho imigambi myiza. Ibyo igambiriye kukugirira ni byiza si ibibi.

Reba hano inyigisho Yose: Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Wikwita-ku-banzi-bawe-ita-ku-Mana-igutabara-abanzi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)