Clarisse Karasira agiye gukora igitaramo gikomeye aho kwinjira bizaba ari 100.000 Frw ku muntu umwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 26 Ukuboza 2020, nibwo Clarisse Karasira azamurika album ye muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali, mu gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kuyimurika akazafatanya n'abahanzi barimo Man Martin, Makanyaga, Jules Sentore hamwe n'abana bo mu Itorero Intayoberana, icyiciro cyaryo cy'abato kizwi nk'Uruyange.

Abantu 70 nibo bonyine bemerewe kuzitabira iki gitaramo, kandi umwe azishyura amafaranga 100.000 Frw anahabwe iyo album nk'uko Clarisse Karasira yabishimangiye mu kiganiro n'ikinyamakuru Ukwezi.

Yavuze ko umubare uzaba ari muto mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho igiciro cyo kikaba kirimo gushyigikira uyu muhanzikazi n'inganzo ye, kuburyo umuntu umukunda akumva yamushyigikira ari we uzishyura ayo mafaranga akinjira mu gitaramo akanahabwa album. Yavuze kandi ko hari abantu batangiye kugura amatike.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Clarisse-Karasira-agiye-gukora-igitaramo-gikomeye-aho-kwinjira-bizaba-ari-100-000-Frw-ku-muntu-umwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)