Urukundo afitiye abaturage bamutoye rumuvana i Kigali akaza kubakira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uwayisenga (wambaye ingofero) mu muganda wo kubakira abatishoboye
Uwayisenga (wambaye ingofero) mu muganda wo kubakira abatishoboye

Ni umugore usiga urugo rwe i Kigali akamara icyumweru areba ibibazo by'abaturage bo mu murenge yatorewemo wa Nkotsi, hagamijwe kunoza ibiri mu nshingano ze z'ubuvugizi mu baturage.

Mu bikorwa amaze iminsi akorera muri uwo murenge, yasaniye inzu imiryango ibiri y'abatishoboye yabagaho inyagirwa, yubakira ikiraro cy'inka n'ubwiherero umuryango utishoboye, undi muryango awubakira igikoni byose akabikora mu bwitange afatanyije n'abagiraneza banyuranye.

Uwo mugore avuga ko nubwo atuye i Kigali bitamubera imbogamizi zo kwita ku baturage bamugiriye icyizere cyo kubahagararira ku rwego rw'umujyanama mu Karere ka Musanze, aho yatowe mu cyiciro cy'abagore.

Bamutora ngo yari umunyeshuri muri INES-Ruhengeri, aho yifuje gutanga umusanzu mu Karere ka Musanze iryo shuri riherereyemo, yiyamamariza mu Murenge wa Nkotsi abaturage bamuhundagazaho amajwi, aho byamukoze ku mutima yiyemeza kubabera umuvugizi mwiza.

Uwayisenga Ruth wiyemeje gufasha abaturage bamutoreye kubahagararira mu Nama Njyanama y
Uwayisenga Ruth wiyemeje gufasha abaturage bamutoreye kubahagararira mu Nama Njyanama y'akarere

Agira ati “Naje kwiga muri INES-Ruhengeri iryo shuri rimpa inshingano zo guhagararira abagore, manda yanjye irangiye ntekereza kuba nakomeza gukorera igihugu ku rwego rw'akarere, ni bwo naje muri uyu murenge kwiyamamaza aho banyakiranye yombi baranyishimira barantora, nanjye nkaba nzirikana urwo rukundo.

Arongera ati “Uko twatowe turi batatu muri uyu murenge twagerageje gufasha abaturage uko dushoboye, ni muri urwo rwego nahisemo gufasha abatishoboye uretse ko ari inshingano zo kuvugira abaturage, ndatekereza nti reka nkore igikorwa cy'ubwitange cyo gushimira abantu bantoye ntavuka muri uyu murenge uretse gusa kungirira icyizere, ndavuga nti nanjye icyizere bambonyemo niba hari ikitarageze ku kigero gishimishije mu byo twari twabasezeranyije, nti reka nitange mfatanyije n'umurenge, none igikorwa tukigezeho tuboneye aho kuba abatishoboye”.

Mu gusanira inzu abatishoboye, Uwayisenga yafatanyije n'ububyiruko rw'abakoranabushake mu miganda inyuranye bayobowe na Mukamurerwa Marie Janviere uhagarariye urubyiruko mu Nama Njyanama y'akarere, hiyongeraho n'abandi bagiraneza barimo Tuyishime Placide wamufashije kugura amabati yo gusakara izo nzu.

Ikindi cyamuhaye imbaraga muri ibyo bikorwa ngo ni uburyo yahisemo bwo gushishikariza abagore gutinyuka bagakora ibikorwa bifasha abaturage, haba mu iterambere haba no mu mibereho myiza nk'uko Uwayisenga akomeza abivuga.

Inzu zisanwa zari zarashaje
Inzu zisanwa zari zarashaje

Ati “Iki ni igikorwa gifite ikintu kivuze kinini cyane, ari na cyo nshishikariza abagore bose batinya kujya muri izi nzego bavuga ko badashobora kubibangikanya n'inshingano z'urugo, ariko ndababwira ko bishoboka cyane, abagore ntibakwiye kwitinya kuko kujya mu nzego zifata ibyemezo nta mbaraga zidasanzwe bisaba”.

Ntamukiza Sousane, umukecuru ufite ubumuga bw'ingingo wasaniwe inzu, yagaragaje uburyo yari amaze imyaka isaga 20 aba mu nzu iva, nyuma y'uko amabati yari yarashaje akaba yishimiye inzu abonye ndetse n'ibiribwa yahawe.

Ati “Iyi nzu yari yarashaje amabati yarapfumutse, ku buryo imvura yajyaga igwa ngatega amasafuriya ku mabati. Ni ubuzima nari mazemo imyaka 20 aho nahoraga mpangayitse ngo irangwaho, aba bagiraneza Imana ibahe umugisha bansubije ubuzima, hari bamwe mu bayobozi bigeze kunsura barambwira ngo inzu yajye ntacyo ibaye kandi mvirwa, numva barambabaje, aba bagiraneza ntacyo nabanganya ni Imana ibanzaniye”.

Uyu mukecuru (wicaye) yari amaze imyaka 20 anyagirwa
Uyu mukecuru (wicaye) yari amaze imyaka 20 anyagirwa

Mukamurerwa Marie Janvière umwe mu bajyanama b'Akarere ka Musanze wishimiye icyo gikorwa basoje, aremeza ko byose ari imbaraga z'urubyiruko n'abagore.

Ati “Ahanini urubyiruko turajwe ishinga no gukora ibikorwa biteza imbere igihugu, kuba dutanga umuganda wo kubakira abatishoboye biri mu nshingano zo kubaka igihugu, ikindi mu mateka yo hambere abenshi mu bayobozi wasangaga ari abagabo n'abasore gusa, ariko ubu umugore n'umukobwa bahawe ijambo, dukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe twubaka igihugu”.

Ibyo bikorwa byo gufasha abatishoboye byashimishije ubuyobozi bw'Umurenge wa Nkotsi, aho bwemeza ko abagize Njyanama y'akarere batorewe muri uwo murenge bafashije umurenge kwesa imihigo inyuranye, nk'uko bivugwa na Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'uwo murenge.

Ati “Mu by'ukuri iyi nzu yari ishaje cyane, urukuta rwari rwarangiritse yenda guhirima ndetse n'isakaro rishaje, ariko aba bagiraneza baradufashije inzu barayubatse umukecuru agiye kugubwa neza, kandi si we gusa hari n'abandi. Iki ni ikintu twishimira kubona uruhare rw'abagore mu murenge wacu, ibi bivuze bwa bwuzuzanye, birerekana ubushobozi bw'abagore mu iterambere ry'igihugu”.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urukundo-afitiye-abaturage-bamutoye-rumuvana-i-kigali-akaza-kubakira-abatishoboye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)