Impamvu Diego Maradona yakundaga kugaragara yambaye amasaha abiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Maradona yakundaga kwambara amasaha abiri
Maradona yakundaga kwambara amasaha abiri

Uretse gukina umupira w'amaguru, uyu Munya-Argentine yakunze kugaragara yambaye amasaha abiri, ku kuboko kw'iburyo n'i bumoso.

Uretse kuba yaramamarije uruganda rukomeye rukora amasaha rwa ‘Hublot', rwakuye inyungu nyinshi ku kuba yarambaraga amasaha abiri yarwo icyarimwe, Maradona, na we ku giti cye yari afite impamvu yambara amasaha abiri.

Impamvu yambaraga amasaha abiri, ngo ni uko yashakaga guhora amenya amasaha muri Argentine bagezeho, no mu gihe yabaga atari ho ari.

Yavuze ko mu buzima bwe afite urukundo rukomeye ku gihugu cye, ku buryo isaha imwe yahoraga iri ku masaha yo mu gihugu cye, indi akayishyira ku masaha y'igihugu agiyemo cyangwa aherereyemo.

Maradona wambaraga amasaha ahenze cyane kuko yamamarizaga ibigo bikomeye, yanakundaga kwambara imitako ihenze ku mubiri we, irimo amaherena ya diyama yambaraga ku matwi yombi.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/impamvu-diego-maradona-yakundaga-kugaragara-yambaye-amasaha-abiri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)