Urugaga RAHPC rwamaganye abavuzi bitwara nk'abakanishi b'imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Guterwa ikinya nabi kw
Guterwa ikinya nabi kw'ababyeyi ni kimwe mu byatumye Leta y'u Rwanda ishyiraho urugaga rw'abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, kugira ngo bashyiraho amahame abagenga

Uru rugaga kuri ubu ruyoborwa na komite nshya yatowe ku itariki 10 z'uku kwezi k'Ugushyingo 2010, ruvuga ko mu myaka irindwi ishize ubwo rwari rutarajyaho, hagaragaraga amakosa aterwa n'abakora ibijyanye n'ubuvuzi batarabyize.

Umuyobozi mushya wa RAHPC, Korukire Noèl, avuga ko iyi mikorere ari ukugereranya ubuzima bw'umuntu n'ubw'imodoka, aho mu bitaro bimwe na bimwe hagiye humvikana abaganga barangarana abarwayi, abavuga nabi cyangwa abatanga imiti batabizi.

Korukire agira ati “Umukanishi w'imodoka iyo akora imodoka ikanga kwaka arabireka ejo akagaruka agahera aho yari agejeje kugeza ubwo yatse ikagenda, ariko ikosa rito wakora ku buzima bw'umuntu rimushyira mu kaga”.

Korukire aburira umuganga cyangwa umuforomo, ushinzwe iby'imirire, umuhanga mu by'imiti n'undi wese ugize urugaga RAHPC, ko rwashyiriweho guhugura no kugira inama abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, ariko ko batazihanganira abica amahame agenga umwuga bakora.

Umuntu ukora imirimo ishamikiye ku buvuzi asabwa guhora yihugura ndetse agisha inama inzobere bagenzi be ku byo agishidikanya ku byo agiye gukora.

Korukire ni we ugiye kuyobora urugaga rwashyizweho na Leta y'u Rwanda mu mwaka wa 2013 hagamijwe gukemura ikibazo cy'ubunyamwuga bw'abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi igera kuri 21.

Umuyobozi ucyuye igihe wa RAHCP Alexis Mutangana (akaba atera ikinya mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal), avuga ko abajya kwa muganga ubu bakwizera ko bazavurwa n'abantu babifitiye ubushobozi.

Biro(Bureau) nshya izayobora abahagarariye ingaga 21 z
Biro(Bureau) nshya izayobora abahagarariye ingaga 21 z'abakora imirimo ishamiye ku buvuzi

Mutangana wakoze ihererekanyabubasha na Korukire ku wa Gatanu yagize ati "mbere yo gushinga Urugaga wasangaga umuntu wize ibinyabuzima n'ubutabire (Bio-Chimie) aza agatangira gukora muri laboratwari, uyu muntu biroroshye ko yatanga ibisubizo bitari byo kandi ari byo bishingirwaho n'utanga imiti ku murwayi".

Muganga Mutangana avuga ko urwego akoramo rwo gutera ikinya ari urwo kwitondera cyane, kuko ngo hari ingero z'abantu bagira ubumuga buturutse ku guterwa ikinya nabi.

Urugaga RAHPC ruvuga ko indi mbogamizi rurimo gukemurira hamwe na Minisiteri y'Ubuzima, Minisiteri y'Uburezi hamwe n'Inama ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ari iyo kuziba icyuho cy'abaganga bake cyane mu byiciro(domaines) bimwe na bimwe.

Iyi ni Komite nshya yatorewe kuyobora Urugaga rw
Iyi ni Komite nshya yatorewe kuyobora Urugaga rw'Abakora Imirimo Ishamikiye ku buvuzi (RAHPC)

Kugeza ubu hari umuganga umwe gusa mu gihugu hose (muri CHUK) ushoboye kuvura abana bavukanye ubumuga bwo kutagira imyanya isohora imyanda mu mubiri, nk'uko byagaragajwe n'Ikigo cy'Ubushakashatsi cyitwa IPAR mu mwaka ushize wa 2019.

Na none hari abahanga mu kubaga umutima babiri gusa mu gihugu, nk'uko abaganga bagize urugaga RAHPC babitangaza.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urugaga-rahpc-rwamaganye-abavuzi-bitwara-nk-abakanishi-b-imodoka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)