APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR Fc ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w'igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu kuri Coup-Franc yari itewe na Emmanuel Imanishimwe, nyuma y'ikosa n'ubundi ryari rikorewe kuri Sefu.

APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League
APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League

Ku munota wa 28 gusa, ikipe ya Gor Mahia yari imaze akanya ir kurusha APR FC, ni Coup-Franc yari itewe na kapiteni wa Gor Mahia Keneth Muguna, umupira yateye ukidunda ugahita urenga umunyezamu Umar Rwabugiri.

Igice cya kabiri kigiye gutangira, umutoza Adir Muhamed yakuyemo myugariro Buregeya Prince, yinjizamo rutahizamu Byiringiro Lague, nyuma gato ashyiramo na Tuyisenge Jacques wasimbuye Danny Usengimana, byatumye iyi kipe itangira no kurusha Gor Mahia gusatira izamu.

Ku munota wa 61 w'umukino, nyuma y'igitutu cya APR FC, myugariro Andrew Juma yaje kwitsinda igitego, amakipe yombi akoza gushakisha ikindi gitego ariko umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-1.

Biteganyijwe ko aya makipe yombi azakina umukino wo kwishyura mu mpera z'icyumweru gutaha, umukino uzabera muri Kenya.

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Bizimana Yannick

GOR MAHIA: Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi, Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna, Bertrand Konfor, Tito Okello na Samuel Onyango




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/article/apr-fc-itsinze-gor-mahia-mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)