Umujyanama wa Trump mu by'amasengesho yiyambaje Abamalayika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umujyanama wa Trump mu by
Umujyanama wa Trump mu by'amasengesho Paula White Cain na we ntiyicaye gusa ahubwo yahamagaye Abamalayika ngo bafashe Trump kwegukana intsinzi

Mu mashusho yakwiriye hose asenga ashishikaye, White-Cain yagize ati: "Ndumva ijwi ry'intsinzi, Uwiteka aravuga ko byakozwe. Kuko numva, intsinzi, intsinzi, intsinzi mu ijuru ndayumva muri jyewe."

Pasiteri White-Cain yemeje ko abamarayika boherejwe baje gufasha Trump gutsinda Biden, aho yagize ati: "Ndabumva barimo kuza mu izina rya Yesu.. imbaraga z'abamarayika ziramanutse".

Amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mupasteri asengera Trump. Icyakora bamwe mu bayabonye babisanishije no gusaza imigeri cyangwa se amatakirangoyi, mu gihe abantu benshi hira no hino ku isi bakomeje kubona ko Joe Biden afite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.

Amajwi yatangajwe kuva kare kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 yerekanye ko Joe Biden ari imbere n'amajwi 264 mu gihe Trump afite 214 naho ugomba kwegukana intsinzi akaba asabwa kugira amajwi 270.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umujyanama-wa-trump-mu-by-amasengesho-yiyambaje-abamalayika
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)