Umuhanzi Sergeant Kabera Major Robert wamenyekanye nka 'Sergeant Robert' arimo gushakishwa n'inzego z'umutekano nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umwana w'imyaka 15.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo.
Nyuma yo gusambanya uyu mwana w'imyaka 15, byaje kumenyekana na we ahita atoroka kugeza ubu akaba ataraboneka.
Ubu inzego z'umutekano zikaba zirimo kumushakisha ngo agezwe imbere y'ubutabera abazwe ibyo akekwaho.
Ingingo ya 133 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n'ine) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.