-
- Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda
Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu mwiherero w'abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko.
Muri uyu mwiherero kandi, hanakiriwe abanyamuryango 23 bashya ba Unity Club Intwararumuri.
Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rumurikira Abanyarwanda, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza biyemeje.
Ati “Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.
Madame Jeannette Kagame yagarutse ku mavu n'amavuko ya Unity Club Intwararumuri, avuga ko uwo muryango bawutangije ari itsinda ry'abagore, bahujwe n'uko abo baashakanye, bari mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye.
Yavuze ko mu kuwutangira bifuzaga gufatanya na Leta y'ubumwe yari ivutse mu ishavu, itorohewe n'ingaruka zikomeye za Jenoside, urwikekwe, no kutizerana.
Yagize ati “Iyo bikomeza bityo ntabwo nibaza uyu munsi ahantu twari kuba turi! Twari tugamije guharanira kunga ubumwe, cyane ko twari tumaze kubona ko, iyo amacakubiri no kwishishanya bishyizwe imbere n'umuyobozi, bitera ingaruka zikomeye kandi z'igihe kirekire”.
-
- Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe
Yibukije abanyamuryango ko mu nshingano zabo nk'Intwararumuri, nk'abayobozi by'umwihariko; biyemeje gushyira imbere Ubunyarwanda, Abanyarwanda n'u Rwanda, nk'isano iruta izindi zose.
Ati “Twiyemeje kuba Intwararumuri! Urumuri rudukura mu mwijima, kuko aho umwijima uri hangirika byinshi. Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe, kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n'ibyo tumaze kugeraho”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umunyamuryango wa Unity Club akwiye gushyira Umunyarwanda imbere, agakora neza inshingano zigamije kumuteza imbere, ku giti cye, umuryango, n'igihugu muri rusange, kugira ngo hatagira uburenganzira bw'uwo ari we wese buhutazwa, kuko bishobora gutuma Umunyarwanda amurikiye yumva ahejwe.
-
- Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero
Yavuze ko akurikije ibyasabwe mu ihuriro rya 13, akareba ibikibangamiye ubumwe n'ubwiyunge, yumva ari ngombwa ko hari bagomba guhozaho ijisho n'umutima bijyanye n'umuhamagaro wa Unity Club Intwararumuri.
Ati “Dukomeje kubona abakoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bagoreke amateka yacu, kandi bagamije gusenya ubumwe n'Ubunyarwanda. Nk'abanyamuryango, iryo koranabuhanga tuririho, turarikoresha, tuzi ukuri kandi twabonye umusaruro wo kuvugisha ukuri, kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda.
Hakenewe ko urwo rumuri twabonye, turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri”.
Nk'uko yabigarutseho mu ihuriro rya 13 rya Unity Club, Madame Jeannette Kagame yavuze ko mu buzima bw'umuntu yishimira kugira aho avuka cyangwa aturuka, ariko ko ari ngombwa kurenga ibyo, ukareba inyungu rusange y'abantu ndetse n'igihugu cyawe.
Ati “Hari indirimbo ibisobanura neza igira iti ‘Nyina w'umuntu yarahebuje, igihugu cyawe kikaruta byose'. Ntwararumuli, Bavandimwe! Ibi ntabwo ari ubwa mbere tubiganiriye. Ariko iyo tugize umwiherero nk'uyu biba byiza ko tubigarukaho. Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n'urumuri ntibibangikana ngo bibeho".

Yashoje agira ati “Nyamara iyo urebye, Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda. Dukomeze gutwara neza urwo rumuri, Abanyarwanda barubone, barukunde kandi barukurikire”.

source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubunyarwanda-ni-urumuri-rudususurutsa-si-ikibatsi-kidutwika-jeannette-kagame


