Robertinho yaruciye ararumira abajijwe kuri APR FC, ahubwo ati'munsuhurize abafana ba Rayon' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutombora ikipe ya APR FC muri CAF Champions League, umutoza wa Gor Mahia wahoze atoza Rayon Sports, Robertinho yanze kugira icyo avuga kuri uyu mukino ahubwo abwira abafana ba Rayon Sports ko abasuhuza.

Ku munsi w'ejo nibwo habaye tombora y'uko amakipe azahura mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, maze APR FC itombora Gor Mahia isigaye itozwa na Robertinho wahoze atoza Rayon Sports.

Aganira na Radio Flash, uyu mutoza yanze kugira icyo avuga kuri uyu mukino uzamuhuza na APR FC asaba ko yazagira icyo avuga nyuma yawo.

Ati'Ntabwo nshaka kuvuga ku mukino muri rusange, APR FC ni ikipe nkuru kandi ifite intego gusa munkundire singire icyo mvuga ku mukino ahubwo tuzawuvugeho nyuma yawo.'

Yakomeje avuga ko ahubwo ashimira abafana ba Rayon Sports kuba bakomeje gushyigikira ikipe ye nshya akaba abasuhuza ndetse ko Imana ibishatse bazahurira Nyamirambo baje kumufana.

Ati'ndashimira abafana bose bo mu Rwanda cyane aba Rayon Sports nanabasuhuza kuba bakomeje gushyigikira ikipe yanjye nshya(…) birashoboka ko twakina harimo abafana, nk'abafana b'ikipe yanjye ya kera bizaba ari ibyiza cyane.'

Robertinho nyuma yo kugeza ikipe ya Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederations Cup yatandukanye n'iyi kipe mu mpeshyi ya 2019, muri uyu mwaka nibwo yagizwe umutoza wa Gor Mahia.

Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uteganyijwe hagati ya 27 na 29 Ugushyingo i Kigali mu gihe uwo kwishyura ukazaba hagati y'itariki 4 na 6 Ukuboza 2020 i Nairobi muri Kenya.

Robertinho yanze kugira byinshi avuga ku mukino uzamuhuza na APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yaruciye-ararumira-abajijwe-kuri-apr-fc-ahubwo-ati-munsuhurize-abafana-ba-rayon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)